00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyo Bosco yatandukanye na MI Empire ya Irene Mulindahabi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Umuhanzi Niyo Bosco wakoranaga na Mulindahabi Irene binyuze muri sosiyete ya MIE, kuri ubu bamaze gutandukana nk’uko bikubiye mu ibaruwa uyu muhanzi yanditse asezera.

Mu ibaruwa Niyo Bosco yandikiye MI Empire asezera yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gusezera kuri Mulindahabi Irene bari bamaze igihe bakorana.

Kimwe mu byo Niyo Bosco ashinja MI Empire ni ukuba batamukorera ibihangano nk’uko biri mu masezerano, ikindi avuga ni uko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by’amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

Niyo Bosco asezeye muri MI Empire nyuma y’inyandiko yasohoye mu minsi ishize agaragaza ko atishimiye gukorana n’iyi sosiyete bigatera urujijo ariko ukuri kwabyo ntiguhite kumenyekana.

Muri ubu butumwa Niyo Bosco yari yagize ati “Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.”

Uyu musore usigaye yifashishwa cyane mu kwandika no kuyobora indirimbo z‘abahanzi yakomeje agira ati “Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita ku kugaburira ibifu by’abandi nyamara icyanjye cyishwe ni nzara.”

“Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja , gusa uwo mbwira ariyizi.”

Niyo Bosco yatangiye kumenyekana mu 2019, indirimbo ye ya mbere isohoka mu 2020. Amaze gukora indirimbo 17. Zose yazikoreye muri MIE Empire ya Murindahabi Irene.

Niyo Bosco yatandukanye na MI Empire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .