Niyo Bosco yasohoye indirimbo nshya yise “Ibanga”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Niyo Bosco umaze kubaka izina mu mitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda kuri ubu yasohoye indirimbo ye nshya yise “Ibanga” ikurikira “Ubigenza ute?” uyu musore yaherukaga gushyira hanze.

Indirimbo “Ibanga” ya Niyo Bosco ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kugira ibanga, agaragazamo ingaruka zikunze kuba ku bantu batarigira.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo uyu muhanzi agira ati ”Ibanga ni igihamya cyemeza ko uri umwizerwa, kugira ibanga nibyo bishimangira ubupfura bwawe. Uko waba uri kose utagira ibanga amagambo uvugwa niyo menshi kurusha ayo avuga! Jya uvuga uziga […].”

Uyu muhanzi yakanguriye abantu kuvuga baziga, bakavuga ibyo babajijwe cyane ko n’umunyarwanda yaciye umugani ko akarimi kabi gasemera agasaya.

Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka Niyo Bosco ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko ukora umuziki ariko afite ubumuga bwo kutabona.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Niyo Bosco yasabye abantu kutumva ko yaba akunzwe kubera impuhwe agirirwa ku bw’ikibazo afite ahubwo bakita ku mpano ye mu muziki.

Uyu wahereye cyera aririmba ariko atarabona ubushobozi, yaje kurabukwa n’umunyamakuru Irene Mulindahabi wamufashije kumenyekanisha impano ye mu 2019.

Nyuma yuko Isi yose ibonye impano iri muri uyu musore, abantu banyuranye biyemeje kumufasha, kuri ubu Niyo Bosco afite ikipe imufasha mu bijyanye na muzika ndetse no mu buzima bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo ye nshya mu buryo w’amajwi yakorewe muri Uno Record ikorwa na Producer witwa Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Reba indirimbo "Ibanga" ya Niyo Bosco

Niyo Bosco washyize hanze indirimbo nshya "Ibanga" afite umwihariko wo kuba aririmba anicurangira gitari nyamara afite ubumuga bwo kutabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza