Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yahishuye ikimubabaza mu muziki (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Niyokwizerwa Bosco, umuhanzi mushya mu muziki w’u Rwanda ufite ubumuga bwo kutabona uzwi nka Niyo Bosco yanenze abantu bavuga ko kumenyekana kwe gushingiye ku mpuhwe agirirwa.

Uyu musore uherutse gusohora indirimbo yamenyekanye yitwa ’Ubigenza Ute", yavuze ko ababazwa cyane n’abantu bakunze kuvuga ko kumenyekana kwe gushingiye ku mpuhwe ziterwa n’ikibazo afite aho gutekereza ko impano ye ariyo imumenyekanisha.

Aganira na IGIHE, yagize ati” Mbabazwa n’uburyo nakirwa, umuntu ntiyumve ko mfite ubushobozi ahubwo akumva ko menyekana kubera iturufu yo kuba ntabona. Nicyo kintu kimbabaza kumva ko nzwi kubera ikibazo mfite.”

Uyu musore wavutse mu 2000 yavukiye mu karere Nyamasheke ariko kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali aho yimukiye n’umuryango we urimo abana umunani.

Niyo Bosco avuga ko kutabona yabitewe n’indwara ya malariya yarwaye afite imyaka ibiri bikarangira imusigiye ubumuga.

Kenshi iyo uganira n’uyu musore akubwira ko adafite amakuru menshi ku buzima bwe kuko byinshi mubyo avuga yabibwiwe n’ababyeyi be.

Uyu musore ukiri muto avuga ko yagize amahirwe yo kwiga kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2019 yahise yifuza gukora umuziki ndetse anawiga.

Kuri ubu yinjiye mu muziki ariko akaba anawihugura muri HVP Gatagara i Rwamagana.

Niyo Bosco avuga ko yagerageje kwivuza bikanga ndetse ngo yabwiwe ko nta cyahinduka ku buzima bwe n’iyo yakwivuza.

Yavuze ko mu buzima abamo nk’ufite ubumuga bwo kutabona ahora yifuza kuba byibuza rimwe yareba ababyeyi be.

Abajijwe uko yinjiye mu muziki yagize ati” Njye nakuze nkunda umuziki ndirimba nanacuranga gitari kugeza ubwo mpuye n’ikipe imfasha.”

Uyu musore avuga ko ubuzima bwe bwahindutse cyane nyuma yo guhura n’iyi kipe imufasha irimo umunyamakuru Murindahabi Irene na Seka Lee Emmanuel nyiri Hotel ya Sun City i Nyamirambo, akaba na nyiri Uno Record.

Uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu afite indirimbo nyinshi kandi biteguye guha abakunzi b’umuziki mu minsi ya vuba.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Niyo Bosco n’umuryango we bimukiye i Kigali mu karere ka Kicukiro ari naho batuye.

Reba hano ikiganiro kirambuye twagiranye na Niyo Bosco

Niyo Bosco umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona ariko w'umuhanga ugezweho muri iyi minsi
Mu minsi mike ishize Niyo Bosco yaririmbiye abitabiriye inama mpuzamahanga ku buhanzi "CAX"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza