00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyemeje kwihara- Nessa yakomoje ku myandikire y’indirimbo ze idakunze kuvugwaho rumwe (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 October 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Umuhanzikazi Nessa yagaragaje ko imyandikire y’indirimbo ze idakunze kuvugwaho rumwe bitewe n’amagambo akunze gukoresha bamwe bita ibishegu, yayitangiye ari icyemezo yafashe cyo kwihara.

Uyu mukobwa uri mu baraperikazi bake bakora indirimbo ukumva amagambo azigize araremereye cyane kuko usanga harimo n’ayo benshi bita ibishegu, ahamya ko we ari icyemezo yafashe abizi ndetse abigambiriye.

Ati “Njye abantu bambona nk’umuntu mubi kuko natinyutse ibyo abandi batinye, nagize kwihara mfata icyemezo gikomeye ntangira kuririmba amagambo abandi batatinyuka kuririmba. Hari ukuntu ugera ahantu ukavuga uti ariko se ubundi njye ni gute nkora ibintu byanjye navunikiye, ng’uko uko nafashe icyemezo cyo kwihara.”

Nessa avuga ko kuririmba amagambo akomeye ari icyemezo yafashe kugira ngo agire umwihariko mu buhanzi bwe, bityo ko iyo atagifata byari kugorana ko benshi bamumenya.

Ku rundi ruhande Nessa ahamya ko nubwo ibyo aririmba atari benshi babikora ariko aba avuga ibikunze kubaho mu muryango nyarwanda.

Beat Killer usanzwe afatanya na Nessa mu buzima bw’ubuhanzi bwa buri munsi, we yavuze ko kuririmba aya magambo byatangiye bacyocyorana n’abahanzi bagenzi babo icyakora bo bakoresha amagambo akomeye birangira abantu babikunze gutyo.

Ati “Byatangiye ari kwa kundi umuntu agukorogoshora nawe ukamukorogoshora, icyakora kuko atari ubutumwa wamuha ukavuga uti uwabinyuza mu gihangano?”

Beat Killer ahamya ko byatangiye abantu batabyakira neza icyakora ahamya ko uko bagenda bakora ibihangano byinshi, abantu bagenda babona ari ibintu biba mu buzima bwa buri munsi bagahitamo kubyakira ndetse bakabikunda.

Ati “Byatangiye ari ibintu abantu batumva neza, ariko bigeze aho umuntu yumva indirimbo kuva itangiye kugeza irangiye agasanga abibamo.”

Nessa yakomoje ku myandikire y’indirimbo ze idakunze kuvugwaho rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .