Urwibutso rwa M Key kuri Bruce Melodie baruhanye mu ntangiriro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Itahiwacu Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi ubu bashinze imizi mu muziki nyarwanda. Uyu mugabo ni umwe mu bazamutse vuba ariko bageze ku rwego ruteye ishema buri wese umuzi azamuka.

Umwe mu batewe ishema no kuzamuka kwa Bruce Melodie, ni Munyaneza Janvier wamenyekanye nka Producer M Key cyangwa Kill G nkuko yabyirutse bamwita.
Munyaneza yakuranye na Bruce Melodie ndetse yagize uruhare mu kumwinjiza mu muziki. Azi byinshi bitamenyekanye ku izamuka ry’uyu muhanzi babanye mu nzu imyaka itari mike.

Munyaneza niwe waguze Unlimitted Record mu gihe Lick Lick yari amaze kuva mu Rwanda. Ariko kandi ni na we wari waraguze Black Gang ya Ama G the Black ari nayo Bruce Melodie yatangiriyemo umuziki nka Producer.

Uko Bruce Melodie wari Producer yavuyemo umuhanzi kuri ubu wigwijeho igikundiro

Mu 2011 ubwo Munyaneza yaguraga Black Gang ya Ama G the Black, Bruce Melodie yari umu Producer ukoramo. Icyo gihe aba bari barakuriye bose i Kanombe bakomeje gukorana.

Melodie amaze no kubaka izina mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, Munyaneza yaje kugura Unlimitted Record kuko Lick Lick wayikoragamo yari yagiye muri Amerika.

Ni intambwe yari ateye, ava i Kanombe ajya gukorera umuziki i Nyamirambo. Unlimited icyo gihe yakoreragamo Fazzo Big Producer wanamufashije kuyigura.
Munyaneza yari azi neza ko Bruce Melodie afite impano ebyiri, arizo gukora indirimbo nka Producer ndetse no kuririmba.

Ibi byatumye afatanyije na Fazzo, bicaza Bruce Melodie wari umu-Producer, bamuhitishamo gukomeza gukora indirimbo cyangwa gutangira urugendo rwo kuririmba.

Mu buryo butagoranye Bruce Melodie yemeye kwinjira mu muziki gutyo nk’umuhanzi. Ati “Yari afite indirimbo yitwa ‘Ngiye kubivuga’ yari yarakorewe na Lick Lick. Niyo yagombaga guheraho.”

Kugira ngo akazi gakorwe neza, byasabye ko bakura Bruce Melodie i Kanombe iwabo, na we bamujyana i Nyamirambo babana mu nzu.

Mu ntangiriro za 2012 binjira mu muziki byimbitse, Imikoranire yabo yari ishingiye ku bushuti n’ubuvandimwe.

Ku ikubitiro bahereye ku ndirimbo “Tubivemo” yahise imenyekanisha uyu muhanzi. Bakurikijeho iyitwa Telefone nayo yakunzwe.

Uko Bruce Melodie yabaga icyamamare mu gihe gito ni nako umuziki wateraga imbere. Batangiye kumenya ko gukorana neza n’umuhanzi byaba byiza bagiranye amasezerano.

Ubwo Munyaneza yasabaga Bruce Melodie kuba basinyana amasezerano, undi yabigenzemo gake bituma babireka.

Munyaneza avuga icyo gihe Bruce Melodie yari yamaze kubona ikiraka cyo gufasha abahanzi ku rubyiniro muri PGGSS2, ku buryo bishoboka ko yatekereje ko bifuza kumusaba ku mafaranga yakoreraga.

Hatangiye kuvuka umwuka mubi muri Unlimited ndetse biza kurangira Bruce Melodie avuyemo.

Uko yatabawe mu byago byatumye basubirana

Muri Nzeri 2012 nibwo Bruce Melodie wari umaze kuzamura izina rye mu muziki kandi mu gihe gito yabuze mama we.

Nubwo atari akibana n’inshuti ze zanamufashije kuzamura izina rye mu muziki, ziri mu ba mbere yitabaje.

Aba nabo ntibamutengushye ahubwo baramutabaye, bamuba hafi mu buryo bushoboka bwose.

Nyuma yo gushyingura umubyeyi w’uyu muhanzi, Munyaneza wayoboraga Unlimited yemeye kongera kwakira Bruce Melodie bongera kubana ndetse n’imikoranire iraguka. Yahakoreye indirimbo zakunzwe nka Nibwo ngitangira, Nyerekana, n’izindi.

Mu 2013 nibwo hadutse inkundura yo kugura aba Producers, yahereye kuri Piano wagiye muri Super Level. Uyu mu producer wari ugezweho kandi yarakoranye na Bruce Melodie, akigera muri Super Level yababwiye ko yabazanira uyu muhanzi wari utangiye kwigarurira imitima ya benshi.

Bruce Melodie utaragiraga amasezerano muri Unlimited byaramworoheye gufata icyemezo, ajya muri Super Level, cyane ko na Fazzo wamufashaga icyo gihe yari yaguzwe na Studio ya Touch Record.

Muri Kanama 2013, abifashijwemo na Super Level Bruce Melodie yamuritse Album ye ya mbere yise “Ndumiwe”. Mu 2014 nibwo uyu musore yamuritse album ye ya kabiri yise “Ntundize” akiri muri Super Level.

Mu 2015 Bruce Melodie yasezeye kuri Super Level, atangira urugendo rwo kwikorana umuziki. Iki gihe byabyaye amahari akomeye ndetse ikibazo cyabo kigezwa mu nkiko.

Imyaka itanu irashize Bruce Melodie yikorana umuziki afatanyije n’ikipe y’inshuti ze zimufasha bikomeye. Ari mu bahanzi bakomeye ndetse bagezweho mu Rwanda.
Munyaneza avuga ko yishimira urwego Melodie agezeho, iki kikaba ikimenyetso cy’uko ataruhiye ubusa.

Ikindi yishimira ni uko Bruce Melodie atigeze amwibagirwa, ati”Ngira gutya nkabona arampamagaye akansuhuza tukaganira. Ariko birumvikana navuye mu miziki imyaka itanu irashize ntabwo tugihura nka cyera kuko nanjye hari ibindi mbamo.”
Ikiganiro na Munyaneza waruhanye na Bruce Melodie mu itangira ry’umuziki

Ikiganiro na Munyaneza waruhanye na Bruce Melodie mu itangira ry’umuziki

Indirimbo ziri mu za mbere za Bruce Melodie, yakoreye muri Unlimitted Record ya Munyaneza

Bruce Melodie umuhanzi ugezweho mu ndirimbo zinyuranye

Bruce Melodie yinjiye mu muziki akiri muto ariko afite impano itangaje mu muziki
Munyaneza (Imbere) na Bruce Melodie mu myaka yo ha mbere
Munyaneza waguze Black Gang ya Ama G The Black na Unlimited Record zose yakoranyemo na Bruce Melodie
Munyaneza ngo ashimishwa bikomeye no kuba uwo yafashije ageze ku rwego rwiza mu muziki
Munyaneza ashimira Bruce Melodie ko imvune bagize mu ntangiriro akizizirikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .