00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nirere Shanel yateguje igitaramo i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 February 2025 saa 03:33
Yasuwe :

Nirere Shanel uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda kuri ubu akaba asigaye atuye muri Afurika y’Epfo aho akorera umuziki we, yateguje igitaramo i Kigali.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri ’Institut Français du Rwanda’ ku wa 8 Werurwe 2025 ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Mbere yo gutaramira i Kigali, Nirere Shanel yabanje gusohora indirimbo nshya yise ‘You complete me’ ahamya ko yahisemo kuyisohora kuri ‘Saint Valentin’ nk’impano yahaye abakundana.

Iyi ndirimbo, Nirere Shanel ahamya ko ishingiye ku nkuru y’urukundo rwe, ati “Mu buzima bwanjye sindi umuntu wagize abantu benshi twakundanye gusa na buri umwe yansigiye isomo. Ino ndirimbo ishingiye ku masomo nigiye mu rukundo, ntekereza ko iri bugarure icyizere ku muntu warubabarijwemo ku rwego rw’uko yumva atacyirwizereramo.”

Nirere Shanel yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2022, iki gihe akaba yarataramiye ahitwaga L’Espace ku Kacyiru.

Nirere Shanel ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Yameyekanye mu ndirimbo nka Ndarota, Ndagukunda byahebuje, Nakutaka, n’izindi nyinshi zo ha mbere, ariko kuri ubu afite inshya zirimo Araho, Atura n’izindi zo mu myaka ya vuba.

[Umva indirimbo nshya ya Nirere unyuze hano-

>https://open.spotify.com/track/3LsCy3xNLMvkeQmhYNoTL7?si=W71k0kKZRNyE8_kft6SWJg&nd=1&dlsi=74387e8404de45eb]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .