00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nirere Shanel yashimishije abakunzi be bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 July 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Nirere Shanel yashimishije abakunzi be mu gitaramo yakoreye ku Kacyiru ahitwa L’Espace aho yaririmbiye indirimbo ze hafi ya zose zakunzwe, yaba mu bihe byahise ndetse n’izigezweho muri iyi minsi.

Uyu muhanzikazi watangiye igitaramo cye saa moya zirengaho iminota mike, yahereye ku ndirimbo ze aherutse gusohora, uko amasaha yisunika akagenda asatira izo yakoze mu bihe byo ha mbere.

Ni igitaramo Nirere yakoze mu buryo bwa Live, ari nako anyuzamo akaganiriza abakunzi be bari bakoraniye muri L’Espace.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ye ‘Ubufindo,’ Nirere yabariye abari mu gitaramo inkuru y’aho yakomoye inganzo yayo.

Ati “Iyi ndirimbo ngiye kubaririmbira yitwa ubufindo, ubundi nayikomoye ku kuntu nigeze guhurira n’umusore ku mbuga nkoranyambaga birangira dukundanye.”

Nyuma yo gusoza indirimbo yari yateguye, abitabiriye igitaramo cye bamusabye gusubiramo zimwe akabona gusoza.

Ahagana saa tatu n’igice nibwo uyu muhanzikazi yabwiye abari bitabiriye igitaramo cye ko asoje, bataha badashize ipfa ubona ko bakimufitiye urukundo, dore ko yari amaze igihe kinini adataramira mu Rwanda.

Nirere yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ashimishe abakunzi be
Byari ibyishimo kuri Nirere wari wongeye gutaramira i Kigali
Producer Makembe yari mu bacurangiraga Nirere
Nubwo abafana batari benshi, bake bitabiriye batashye bishimye
Nirere yakoreye abakunzi be igitaramo cya Live
Nirere Shanel yagaragaraga nk'uwari ukumbuye gutaramira abakunzi be
Igitaramo kigeze hagati, Nirere yatunguranye ahamagara ku rubyiniro Mani Martin wari wiyicariye mu bafana
Mani Martin na Nirere baririmbye indirimbo 'nzakumara irungu' ya Kamaliza
Aho yari yicaye Mani Martin yari kumwe na Alyn Sano bari bishimiye bikomeye iki gitaramo
Mani Martin na Alyn Sano banyuzagamo bakabyina indirimbo za Nirere
Nirere ageze hagati igitaramo cye yasabye ko yaramutsa Muyango yerura ko ari umwe mu bo afata nk'icyitegererezo
Igitaramo cyarangiye benshi batabishaka
Mbere yo guha ururabyo Nirere yabanje kubyina indirimbo ye
Muyango yatunguranye ashyira ururabyo Nirere
Undi mufana wa Nirere yashyiriye ku rubyiniro uyu muhanzi impano irimo n'indabyo

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .