00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niragire wanyuze muri True Promises Ministries yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Niragire Tresor uzwi nka Doux uherutse kwirukanwa muri True Promises Ministries akaba anazwi cyane mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga.

Inkuru yo kwambika impeta umukunzi we yagizwe ibanga rikomeye bituma nta n’amakuru y’umukunzi we aratangira kumenyekana, icyakora umwe mu nshuti zabo yabwiye IGIHE aba bombi bamaze kwemeranya kubana akaramata.

Uyu musore yagiye akora ku ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana zirimo iz’abahanzi bakomeye nka James na Daniella n’abandi bakomeye.

Aherutse kwirukanwa muri True Promises Ministries binyuze mu ibaruwa yagiye hanze ku wa 8 Werurwe 2021 ari kumwe na Ndayisenga Esron, kubera ibyiswe imyitwarire mibi.

Iyo baruwa yagiraga iti “Bahagaritswe ku mirimo yose n’inshingano zose bari bafite nk’abanyamuryango ba True Promises Ministries bitewe n’imyitwarire mibi bakomeje kugaragaza idahesheje agaciro umurimo w’Imana dukora.”

Aba basore bamaze gusezererwa muri True Promises Ministries batangiye kwikorana umuziki bahita banasohora indirimbo yitwa ‘Nirata umusaraba’.

Byari ibyishimo nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa bitegura kurushinga
Niragire uherutse kwirukanwa muri True Promises Ministries, yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .