00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde wababwiye ko buri muntu agomba kugirana umubano n’undi? Bruce Melodie avuga ku we na The Ben

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 January 2025 saa 09:33
Yasuwe :

Bruce Melodie yagaragaje ko abantu bakomeza kumusanisha cyane na The Ben, kandi nta wundi mubano bafitanye keretse kuba bose bahuriye ku kuba ari abanyamuziki kandi bubahana.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yari abajijwe niba yariyunze na The Ben nyuma y’ibyavuzwe ko bafitanye amakimbirane.

Ni ikibazo yabajijwe hashingiwe ku byagaragaye mu 2024 itangira no mu myaka yari yabanje, aho muri ibyo bihe hagiye havugwa amakuru y’uko babanye nabi.

Bruce Melodie yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko ari ihame ko buri muntu akwiriye kugirana umubano n’undi.

Yashimangiye ko ntaho ahurira na The Ben byihariye, kuko batajya basurana cyangwa ngo bahamagarane kuri telefoni, ahubwo bahuzwa n’umuziki, bahurira mu birori runaka bagasuhuzanya bisanzwe.

Ati “Ahari ubanza ari uko mvugisha ukuri kwinshi. Ni inde wababwiye ko buri muntu agomba kugirana umubano n’undi? Nta mubano twigeze tugirana, ni umuhanzi mugenzi wanjye. Muha icyubahiro akwiriye nk’umuhanzi, na we akakimpa nk’umuhanzi. Ibisigaye naba mbeshye kuko ntidusurana, ntiduhamagarana […] iyo duhuye turaganira nk’ibisanzwe.”

Nubwo yavuze atyo mu mpera za 2024 abo bahanzi bagaragaye bari gusuhuzanya inshuro ebyiri, bahuje urugwiro ndetse bijyana n’uko Bruce Melodie yitabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye ku wa 01 Mutarama 2025.

Bruce Melodie aherutse gushyira hanze album nshya yise “Colorful Gerenation’’ iriho indirimbo 17 n’eshatu z’inyongezo.

Reba “Beauty On Fire”; indirimbo Melodie yahuriyemo na Joeboy wo muri Nigeria iri kuri iyi album ye nshya

Reba ikiganiro twagiranye na Melodie

Bruce Melodie amaze imyaka isaga 10 mu muziki ndetse aracyakunzwe mu Rwanda no mu mahanga
Bruce Melodie avuga ko abantu bakwiriye kumva ko buri muntu adakwiriye kugirana umubano n'undi ku gahato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .