00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nina wahoze mu itsinda rya ‘Charly na Nina’ agiye gukora igitaramo ari wenyine

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Muhoza Fatuma benshi bazi nka Nina wamenyekanye cyane mu itsinda rya ‘Charly na Nina’, niwe utahiwe gutaramira abantu mu bitaramo bigamije gukangurira abantu kurwanya ruswa n’akarengane.

Ibi bitaramo bigiye kumara ukwezi biba, bitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa Gatandatu w’icyumweru.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba, nibwo Nina azaba asusurutsa abakunzi b’umuziki anatangiramo ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Iki gitaramo kigiye kuba icya mbere akoze nyuma y’umwaka urenga atandukanye na Charly.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko ibibazo by’iri tsinda byazamutse cyane mu mpera za 2019, icyakora bikomeza kugirwa ibanga, ndetse umunsi ku wundi hagakorwa ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo batatandukana ariko bikanga bikaba impfabusa.

Mu 2020 aba bahanzikazi bagiye basohora indirimbo nke ariko mu by’ukuri umwuka utameze neza mu itsinda.

Ubwo amakuru y’ibi bitaramo yatangiraga kuvugwa, twifuje kumenya niba iki gitaramo ari intangiriro ry’urugendo rwa Nina mu muziki ari wenyine, gusa aryumaho.

Yagize ati “Ntacyo nabivugaho aka kanya, nibaza ko ubwo igitaramo nikimara gutambuka abantu bazamenya byinshi.”

Nina yavuze ko uko iminsi izagenda yicuma abantu bazamenya ukuri kurenze uko bazi.

Ati “Erega nta byinshi navuga, ntekereza ko uko iminsi izagenda yigira imbere hari ibyo abantu bazagenda babonesha amaso.”

Charly na Nina ni itsinda ryari rimaze igihe kinini rikora umuziki. Ryakoze indirimbo zakunzwe nka Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi.

Nina agiye gutangira kwikorana umuziki ku giti cye
Nina niwe utahiwe gutarama mu bitaramo byo kurwanya ruswa n'akarengane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .