Nikolaj wamamaye muri filime Game of Thrones ari i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Icyamamare muri sinema Nikolaj Coster-Waldau wubatse izina muri filime y’uruhererekane ya Game of Thrones yaje mu Rwanda, asura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RDB banditse bemeza ko iki gihangange cyasuye iki kigo kinagirana ibiganiro na Belise Kaliza ushinzwe iterambere ry’ubukerugendo muri iki kigo.

Bati “Uyu munsi Nikolaj Coster-Waldau wagaragaye muri Game of Thrones yasuye RDB aho yahuye na Belyse Kaliza ushinzwe iterambere ry’Ubukerarugendo ndetse anaganira na bamwe mu bahagarariye ibiro byihariye bigendanye no kwita kuri filime, ‘Rwanda film office’.”

Ibiganiro bya Nikolaj Coster-Waldau nabo bayobozi byibanze ku iterambere ry’u Rwanda ndetse n’iry’uruganda rwa sinema y’u Rwanda ruri kugenda rukura umunsi ku wundi.

Nikolaj Coster-Waldau yavukiye i Rudkøbing muri Denmark, ubu afite imyaka 48. Yatangiye gukina filime mu 1993 ariko aza kwamamara cyane mu filime y’uruhererekane ya Game of Thrones aho akina yitwa Jaime Lannister.

Nikolaj akina muri Game of Thrones nka Jaime Lannister
Yagiranye ibiganiro n'abayobozi batandukanye mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB
Nikolaj yahawe icyapa cya 'Visit Rwanda'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza