Nicyo gikorwa kinini nyoboye kuva navuka – Imbamutima za Danny Vumbi nyuma y’umuhango wo Kwita Izina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Semivumbi Daniel benshi muzi nka Danny Vumbi, ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda. Ni umwe muri babiri bifashishijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane.

Ni umuhango wabaye hitwa amazina abana 24 b’Ingagi, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho yafashwe mbere, mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Danny Vumbi wari kumwe n’umunyamakurukazi Makeda nk’abahuza b’amagambo, ahamya ko iki ari cyo gikorwa cya mbere gikomeye yayoboye.

Yagize ati ”Wenda bya vuba, nk’umugabo ntiwabura inama uyobora n’iyo yaba iy’umuryango cyangwa izindi z’abantu bake. Naherukaga kuyobora igikorwa cyahuje abantu benshi nkiri Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu.”

“Icyo gihe wasangaga wenda nyoboye nk’igikorwa cyahuje abaturage ibihumbi bibiri, ariko ni ubwa mbere nyoboye igikorwa kinini gutya.”

Danny Vumbi avuga ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere ngo agire uruhare mu kuyobora uyu muhango, wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ati "Si amahirwe ya buri wese, kuri iyi nshuro ninjye yagwiriye kandi nabyishimiye."

Uyu muhango wari usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, kuri iyi nshuro wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi, wagiyeho bigendeye ku bikorwa bya Dian Fossey, Umunyamerikakazi wari wariyeguriye kwita ku buzima bw’inyamaswa, by’umwihariko ingagi zo mu misozi.

Abarimo abarinzi ba Pariki, abashinzwe kumenya aho ingagi ziri, abazivura, abayobora abaje kuzisura ndetse n’abatwaza ibikapu ba mukerarugendo, bose hamwe 21, nibo batanze amazina kuri uyu wa Kane.

Abashyitsi batatu b’imena batumiwe ni abakinnyi ba Arsenal F.C, imaze imyaka ibiri mu bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere bugamije kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda no gukangurira abantu kurusura.

Bari bayobowe kapiteni wa Arsenal F.C, Pierre-Emerick Aubameyang, wise umwana w’ingagi ’Igitego’, umunyezamu, Bernd Leno amwita ’Myugariro’ naho Héctor Bellerín amwita ’Iriza.’

Mu butumwa bwabo, aba bakinnyi bahurije ku kunyoterwa kuzasura abana b’ingagi bahaye amazina bakareba uko bameze mu Birunga.

Reba uko umuhango wo Kwita izina wagenze

Indirimbo "Umugozi" Danny Vumbi aherutse gusohora

Danny Vumbi yafatanyije na Makeda kuyobora uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .