00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicky Dimpoz yakoranye indirimbo n’umugore we nyuma y’imyaka ibiri awusubitse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 May 2022 saa 05:58
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Nicky Dimpoz, yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adakora indirimbo, aho yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Iwacu’ yakoranye n’umugore we Aline Intayoberana.

Nicky Dimpoz uzwi muri sinema akaba icyamamare cyane muri filime nka Citymaid n’izindi abifatanya no gukora umuziki. Uyu mugabo amaze imyaka ine atangiye ibyo gukora umuziki aho yakoze indirimbo nka Uzaba umbwira, Vitamin yakoranye na Oda Paccy, Washa moto n’izindi nyinshi.

Muri Nzeri 2020 nibwo Nicky Dimpoz yaherukaga gukora indirimbo yise ‘Maria’.

Mu kiganiro na IGIHE, Nicky Dimpoz yavuze ko yari amaze hafi imyaka ibiri ahugiye mu bikorwa bya sinema.

Ati “Urumva si uko umuntu aba atajya muri studio, mfite indirimbo nyinshi ariko akazi kari kenshi, filime hari ukuntu zari zarantwaye umwanya munini ariko ubu noneho nsa n’uhugutse.”

Avuga ko uretse iyi ndirimbo nshya yahuriyemo n’umugore we, ari gutegura ibindi bikorwa bitandukanye

Aline Intayoberana, umufasha wa Nicky Dimpoz, yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze bifuza kongerera uburyohe umuziki gakondo.

Ati “Ni igitekerezo twagize cyera ariko tukumva ko tuzakorana indirimbo nziza, sinavuga ngo ni iki cyatumye biba uyu munsi ariko niyo ya mbere dukoranye.”

Icyakora nubwo iyi ariyo ndirimbo ya mbere bakoranye, bafite ibikorwa byinshi bahuriyemo cyane ko banafatanyije Itorero Intayoberana.

Uyu mugore nawe usanzwe ari umuhanzi ku giti cye, yavuze ko yaba we n’umugabo we bafite ibihangano byinshi bitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Umuryango wa Nicky Dimpoz na Aline Intayoberana ni uw’abanyamuziki kuko uretse kuba bose ari abahanzi, banabanye mu Matorero nka Inganzo Ngari n’Itorero ry’Igihugu ’Urukerereza’.

Nicky Dimpoz n'umugore we Aline Intayoberana bakoranye indirimbo nshya bise 'Iwacu'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .