Aya makuru aba yibanda ku byamamare bitandukanye yaba muri sinema, umuziki n’ibindi bitandukanye.
Nicki Minaj yasabye imbabazi nyuma yo gufungirwa mu Buholandi

Umuhanzikazi Nicki Minaj yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo gufungirwa mu Mujyi wa Amsterdam kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi.
Yafunzwe akekwaho gutwara ibiyobyabwenge birimo urumogi. Uyu muhanzikazi yafashwe ari kwerekeza mu Bwongereza mu gitaramo kiri mu by’uruhererekane yise “Pink Friday 2’’.
Nyuma yo gufungurwa kuri iki Cyumweru, yasabye imbabazi abafana be, ati “Ndabakunda, kandi ndisegura ku byabaye muri iri joro. Mwakoze mwese mwansengeye.’’
Yakomeje avuga ko nyuma yo gufungurwa yahise yerekeza mu Bwongereza gusa igitaramo yari ahafite cyasubitswe cyimurirwa ikindi gihe. Ikindi yafunguwe nyuma yo gucibwa amande atatangajwe ingano.
Ucunga umutekano wakozanyijeho na Kelly Rowland yongeye gukora akantu muri Festival de Cannes

Mu mu minsi ishize mu bitangazamakuru bitandukanye muri Amerika no ku isi yose hakwirakwiye amashusho n’amafoto by’umuhanzikazi Kelly Rowland, ari gushwana n’abashinzwe umutekano mu iserukiramuco rya Cannes ryari riri kubera mu Bufaransa.
Kelly Rowland yashwanye n’ushinzwe umutekano ubwo yari agiye kureba filime yiswe ‘Marcello Mio, yamurikwaga bwa mbere ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi muri iri serukiramuco.
Kuri ubu ushinzwe umutekano washwanye na Kelly Rowland yongeye gukozanyaho n’umukinnyi wa filime Massiel Taveras.
Massiel Taveras yashwanye n’uyu ushinzwe umutekano mu gihe yashakaga kwerekana ikanzu ye undi nawe agashaka kumwirukansa.

Kendall Jenner na Bad Bunny bongeye gusubira mu rukundo

Umuraperi Benito Antonio Martínez Ocasio wamenyekanye nka Bad Bunny n’Umunyamideli Kendall Jenner, bongeye kugaragara bahuje urugwiro nyuma y’igihe bivuzwe ko batandukanye.
Tariki 6 Gicurasi aba bombi bongeye kugaragara bahuje urugwiro mu birori bya ‘After Party’ bya Met Gala nyuma y’igihe.
Kuri ubu aba bombi bakomeje kugaragara bari kumwe kenshi, ibintu bigaragaza ko urukundo rwabo rwongeye kuzahuka.
TMZ yashyize hanze amashusho agaragaza uko kuri uyu wa Gatandatu aba bombi bagaragaye bari kumwe basohokanye mu Mujyi wa Miami muri Florida, bikomeza gukekwa ko bubuye umubano wabo.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hamenyekanye amakuru y’impamo agaragaza ko aba bombi bamaze gutandukana.
Iby’urupfu rwa Mohbad bikomeje kugorana

Nyuma y’umwaka ushize apgfuye, umurambo w’umuraperi Oladimeji Aloba [MohBad] wo muri Nigeria, wataburuwe kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekanye icyamwishe.
Ntacyo byatanze kuko sekuru yakamejeje avuga ko mbere y’uko ushyingurwa hagomba kongera gukorwa ikizamini cya ADN.
Joseph Aloba, se w’umuririmbyi wa nyakwigendera , yatangaje ko hagomba gukorwa ikizamini cya ADN ku murambo w’umuhungu we mbere y’uko uyu muririmbyi ashyingurwa.
Umurambo wa Mohbad wataburuwe mu minsi ishize ugiye gukorerwa ‘autopsie’ cyangwa se ‘isuzumamurambo’ nyuma yo gushyingurwa ariko ntibyavugwaho rumwe.
Se yavuze ko hagomba gukorwa ibizamini bya ADN kubera ko ibyavuye mu isuzuma ryakozwe ku murambo we mbere ritashoboye kugaragaza icyateye urupfu rwe.
Mohbad wari utangiye kubaka izina mu muziki yapfuye urupfu rutunguranye ku wa 13 Nzeri 2023 ku myaka 27.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!