00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicki Minaj yamaganiwe kure kubera kunenga urukingo rwa COVID-19

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Leta ya Tinidad & Tobago ikomokamo umuhanzikazi Onika Tanya Maraj-Petty wamenyekanye nka Nicki Minaj yavuze ko ibyatangajwe na we ku rukingo rwa COVID-19 mu minsi ishize by’uko umwe mu bo mu muryango rwamugizeho ingaruka zo gutera akabariro atari byo.

Ni nyuma y’aho uyu muraperikazi w’Umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago, avuze ko atazigera yikingiza COVID-19 atarakora ubushakashatsi abiturukije ku byo avuga ko byabaye ku nshuti ya mubyara we uba Trinidad.

Uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko, abinyujije kuri konti ye ya Twitter akurikirwaho n’abasaga miliyoni 22, yagaragaje ko adashyigikiye gahunda yo kwingiza COVID-19.

Yagize ati “Mubyara wanjye muri Trinidad ntabwo arikingiza kubera ko inshuti ye yarabikoze ihinduka ikiremba. Imyanya imwe y’ubugabo bwe yarabyimbye. Iyi nshuti ye yendaga gukora ubukwe ariko umukobwa yahagaritse gushyingiranwa na we. Mubisengere ndetse munitegereze neza niba muhamanya n’icyemezo cyanyu.”

Leta ya Trinidad & Tobago binyuze muri Minisitiri w’Ubuzima, Dr Terrance Delysing, yabihakanye avuga ko yatakaje umwanya.

Dr Terrance Delysing yagize ati “Twatinze kugira icyo tubivugaho kuko twari tugishakisha ukuri kwabyo, gusa turicuza umwanya wacu munini twataye kuri ibi bintu bidafite ishingiro.”

Nicki Minaj yanavuze ko ariyo mpamvu atitabiriye ibirori bya Met Gala kuko basabaga buri wese kuba yarikingije.

Umuraperikazi Nicki Minaj yamaganiwe kure kubera kunenga urukingo rwa COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .