00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicki Minaj yafunzwe, Céline Dion mu gahinda, Rude Boy yarongoye: Avugwa hanze mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 May 2024 saa 11:11
Yasuwe :

Abakunda IGIHE umunsi ku wundi bamaze kumenyera ko mu gice cy’imyidagaduro tubagezaho amakuru ari gucaracara hanze y’u Rwanda. Kuri iyi nshuro nabwo twabahitiyemo amakuru atandukanye y’ibyamamare agezweho.

Ni amakuru agaruka ku bihangange mu muziki, sinema n’ahandi hatandukanye yaba muri Afurika no hanze yayo.

Nicki Minaj yasimbutse ipingu

Umuhanzikazi w’Umunya-Trinidad & Tobago ariko ukorera umuziki muri Amerika, Onika Tanya Maraj-Petty, wamamaye nka Nicki Minaj yatawe muri yombi muri Amsterdam mu Buholandi aho yakekwagaho gutwara ibiyobyabwenge.

Yafunzwe kuri uyu wa Gatandatu mu gihe yari ari kwerekeza mu Bwongereza mu bitaramo bizenguruka isi byitiriwe album ye ya gatanu yise “Pink Friday 2’’.

Nicki Minaj mbere yo gufungwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane X, agaragaza ko ibyo ari gukorerwa bidakwiriye kandi hari abantu bari kumugendaho bashaka guhagarika ibikorwa bye bya muzika.

Robert Kapel ukuriye Polisi mu Buholandi yahamirije TMZ iby’ifungwa ry’uyu muhanzikazi ukunzwe ku isi yose, gusa yaje gufungurwa nyuma akomeza urugendo rwe.

Céline Dion yasutse amarira

Nyuma yo kunyura mu bibazo bitoroshye mu myaka yashize birimo n’ubuzima bwe bwari mu kaga, umuhanzikazi wo mu gihugu cya Canada, Celine Dion agiye gushyira hanze filime ivuga kuri ibyo bibazo yahuye na byo.

Uyu muhanzi yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’integuza ya filime ye agaragaramo arira ubwo yasobanuriraga urugendo rutoroshye rw’ubuzima bwe burimo n’indwara ya ’Stiff Person Syndrome’.

Mu Ukuboza 2022 nibwo Céline Marie Claudette Dion yarwaye indwara ifata imitsi ijyana amaraso mu bwonko ndetse no mu rutirigongo, bituma iyi mitsi ijyana amakuru ku bwonko idakora neza.

Rudeboy yarongoye

Umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square, Paul Okoye wamenyekanye nka Rudeboy, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ifeoma Ivy mu bukwe bwakozwe mu ibanga rikomeye.

Uyu mugabo yakoze ubukwe kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2024.

Uyu muhanzi w’imyaka 41 y’amavuko yari yarashakanye na Anita Okoye baza gutandukana.

Madonna yatandukanye n’umusore arusha imyaka 35

Umwuka mubi hagati ya Madonna na Josh Popper bamaze igihe bakundana, watangiye guhwihwiswa igihe Madonna yatangiraga ibitaramo byatumye abura umwanya.

Guhera mu Ukwakira 2023 Madanonna ahugiye mu bitaramo bya ’Celebration Tour’. Byatumye aburira umwanya umukunzi we bigaragara ko akiri muto cyane ugereranije n’uyu muhanzikazi.

Josh Popper biteguraga kurushinga ndetse uyu musore w’imyaka 30 ukina ‘Boxing’ na Madonna wa 65, iyo baramuka bashyingiranwe, yari kuba abaye umugabo wa gatatu w’uyu mugore.

Undi mugore yajyanye P.Diddy mu nkiko

Umukobwa witwa April Lampros yamaze kugeza ikirego mu rukiko ashinja umuraperi P Diddy kumuha ibiyobyabwenge no kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye gusambanywa ahagana mu mwaka wa 1990 ubwo bahuraga bwa mbere, bahuriye i New York, ubwo yari akiri umunyeshuri ku ishuri ryigisha ibijyanye n’imideli ryitwa Fashion Institute of Technology.

Mu kirego yatanze mu rukiko yavuze ko yabanje kujya amuha impano n’indabo nyuma baza guhurira muri Hotel Millennium mu mwaka wa 1995. Uyu mukobwa avuga ko icyo gihe ari bwo yatangiye kumuhata ibiyobyabwenge bwinshi, atangira kumva arwaye ndetse yacitse intege.

Icyo gihe nibwo yatangiye kumufata ku ngufu ariko bitewe n’ibiyobyabwenge yari yamuhaye byatumye atabasha kwirwanaho. Mu gitondo nibwo yisanze yambaye ubusa, yabyimbye biramucanga. Yakomeje avuga ko yakomeje kujya amusambanya kenshi amusezeranya kuzamuhindurira ubuzima ariko aza gushyira aramuhakanira.

Uyu aje nyuma y’ibindi birego by’abagore baheruka kujyana uyu mugabo mu nkiko guhera umwaka ushize. Mu minsi ishize hagiye hanze amashusho akubita Cassie bahoze bakundana ndetse aza no gusaba imbabazi. Bivugwa ko P.Diddy yahohoteye uyu mugore ubwo yakundanaga na Jennifer Lopez.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .