Nicki Minaj agiye kwibaruka imfura (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj wamamaye mu muziki nka Nicki Minaj, yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka umwana we wa mbere agiye kubyarana na Kenneth ’Zoo’ Petty barushinze umwaka ushize.

Uyu muhanzikazi yabitangaje yifashishije urubuga rwa Instagram, yashyizeho amafoto ye mu bihe bitandukanye agaragaza ko akuriwe. Ntiyigeze avuga igitsina cy’umwana we. Inda atwite iri mu mezi atandatu.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati “Urukundo. Gukora ubukwe. Gutwita. Nsendereye ibyishimo n’umunezero udasanzwe. Mwakoze mwese kunyifuriza neza.”

Muri Nzeri umwaka ushize Nicki Minaj yari yatangaje ko yahagaritse umuziki ku mpamvu yavugaga ari izo kwita ku muryango we, cyane ko yateganyaga gukora ubukwe mu Ukwakira uwo mwaka.

Icyo gihe yanditse agira ati “Nafashe icyemezo cyo kuruhuka nkita ku muryango wanjye. Ndabizi murishimye ubu. Ku bafana banjye mukomeze kumpagararira kugeza ku munsi w’urupfu rwanjye […] ndabakunda.”

Nicki Minaj na Kenneth batangiye kugaragaza ko bakundana umwaka ushize, nyuma yo kongera kwenyegeza urukundo rwabo rwo mu buto rwari rwarahwekereye.

Nicki Minaj afite imyaka 37 y’amavuko naho umugabo we banabyaranye imfura yabo afite 41. Minaj afite inkomoko muri Trinidad na Tobago, yavukiye muri Espagne akurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yamenyekanye nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Playtime Is Over’, ‘Sucka Free’ na ‘Beam Me Up Scotty’ mu 2009 ubwo yamaraga gusinya muri Young Money Entertainment yakoze album ye ya mbere yise ‘Pink Friday’ yagiye hanze mu 2010, ikaza gukundwa byihariye ikaba n’iya mbere kuri US Billboard 200.

Mbere y’uko arushinga na Kenneth Nicki Minaj yagiye mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Meek Mill, Safaree Samuels na Nas, Lewis Hamilton wamamaye mu masiganwa y’imodoka azwi nka Formula One n’abandi.

Nicki Minaj yakoze ubukwe umwaka ushize
Nicki Minaj agiye kwibaruka umwana we wa mbere
Nicki Minaj n'umugabo we bagieye kwibaruka umwana w'imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .