00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nick Cannon yahishuye icyatumye urugo rwe na Mariah Carey rutamara kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 October 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, yagaragaje ko kudahuza kwe na Mariah Carey bigeze kubana, byaturutse ku byiyumviro byo kudatekana uyu mugabo yakundaga kugira.

Cannon yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ray Daniels Presents Podcast, aho yagaragaje ko nyuma yo kurushinga mu 2008 yatangiye guhangana n’umutima we mu buryo bukomeye.

Ati “Ntabwo nari nitaye ku cyo isi intekerezaho kubera uko yumva ibintu, urabizi ni uko biba bimeze. Abantu bagiye kugukunda umunsi umwe, umunsi ukurikiye bakwange. Sinashoboraga kubyitaho cyane… ariko muri njye nagize icyo gitutu cy’uwo ndiwe. Narushinze mfite imyaka 20.”

Uyu mugabo avuga ko we na Mariah Carey bari banafite ibyerekezo bitandukanye ku buryo guhuza byari bigoye.

Ati “Narabyukaga mu ijoro nkavuga nti ndi nde? Ndi umugabo wa Mariah Carey? Ni uku ubuzima bwanjye bwakagombye kuba bumeze? Nta kintu”.

Nick Cannon yagaragaje ko yabonaga ko atari we musore ubereye Mariah Carey.

Mariah Carey na Nick Cannon barushinze mu mwaka wa 2008 . Mu mwaka wa 2011 nibwo babyaranye impanga Monroe Cannon na Moroccan Scott Cannon. Aba bombi babonye gatanya mu 2016.

Nick Cannon yahishuye icyatumye urugo rwe na Mariah Carey rutamara kabiri
Nick Cannon avuga ko gushaka umugore w'icyamamare akiri mu myaka 20 nabyo byamugoye. Uyu mugabo ubu afite imyaka 44 ndetse amaze kubyara abana barenga 10
Bombi bafitanye abana b'impanga
Aha Mariah Carey yari ari kumwe n'abana be b'impanga yabyaranye na Nick Cannon
Mariah Carey kuri ubu afite imyaka 55

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .