DJ Zizou uyobora Monster Record, yahishuye ko hahiye imodoka nshya yaherukaga kugura. Ngo yabanje kuyigendamo iminsi mike ariko yumva ifite ikibazo cyo gucika intege, aza kwiyambaza abakanishi i Nyamirambo aho bakunda kwita kuri Tarinyota.
Iyi modoka yahiye ubwo abakanishi bari bayitwaye ngo berebe aho ikibazo kiri banamenye aho bahera bayikora.
DJ Zizou yavuze ko ari Imana yakinze ukuboko, kuko imodoka yahiye akiyiha umukanishi ngo yumve uko ikibazo ifite kimeze.
Ati ”Hari ukuntu Imana igira ibyayo, nta minota itanu yari ishize nyihaye umukanishi ngo atware yumve. Njye n’undi musore twari kumwe twazamukaga gahoro n’amaguru, tugiye kubona tubona umuriro imbere yacu."
Bazamukaga aho bakunda kwita ku Ryanyuma mu muhanda ugana i Karama mu Murenge wa Kigali.
DJ Zizou yavuze ko yabonye ibishashi imbere ye, ariko ntiyamenya neza ibirimo kuba kuko yari akingirijwe n’umusozi. Yumvise induru z’abaturage bavuga ko hari imodoka iri gushya, ariko ntiyiyumvisha ko ari iye.
Yavuze ko akihagera akabura abakanishi, yagize ngo batorotse, nyuma yumva bamubwira ko nabo bahiriyemo nubwo ntawahaguye.
Uyu musore avuga ko afite ubwishingizi bw’imodoka ndetse agiye gutangira kubikurikirana.






Amafoto: Ukwezi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!