00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nibashaka ntibazancurange! Uncle Austin yifatiye ku gahanga aba DJs bo mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 04:14
Yasuwe :

Uncle Austin avugana umujinya mwinshi, yahamije ko yananiwe kwihanganira kumara ijoro ryose mu kabyiniro gacurangamo umu DJ ufite izina rikomeye, ariko akahava nta ndirimbo eshanu z’abahanzi bo mu Rwanda yumvise.

Ni amagambo y’ubumujinya mwinshi uyu muhanzi yakurikije ayo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yanengeye aba DJs banga gucuranga abahanzi bo mu Rwanda, bagahatira abakunzi b’umuziki abo hanze nk’abari ku kiraka.

Ibi Uncle Austin yanabishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, anenga aba DJs banyuranye.

Ati "Ese aba DJ’s b’Abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z’abahanzi b’iwabo mutabikozwa? Uziko wagirango muhagarariye ibindi bihugu […] gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Ni byiza gucuranga n’abandi ariko mucurange ab’iwanyu ntacyo mwaba."

Nyuma y’aya magambo, Uncle Austin yavuze ko atavuze ibi yivugira, ahubwo ahamya ko yavugiraga abandi bahanzi.

Ati "Niba babimpora nibashaka bazareke kunshuranga ariko bacurange abandi bana, ntabwo ari njye wivugira ahubwo ndavugira abandi, ndifuza ko aba DJs bumva ko turi mu rugamba rumwe rwi kuzamura uru ruganda."

Uncle Austin ahamya ko umuhanzi wo mu Rwanda afite ibibazo byinshi by’uburenganzira bwe bwangizwa, bityo ko hatakwiyongereyeho umu DJ umuhoza ku nkeke kugira ngo acurange indirimbo ye.

Ku rundi ruhande kandi, Uncle Austin ahamya ko kuri ubu hari abahanzi benshi bafite indirimbo zakabaye zicurangwa mu tubyiniro, bitari nka kera aho aba DJs bitwazaga ko babuze indirimbo zujuje ibisabwa zo gucuranga.

Nubwo hari aba DJs bacuranga indirimbo z’abahanzi nyarwanda, Uncle Austin avuze ibi nyuma y’igihe bagenzi be bijujutira imyitwarire y’aba DJs bakomeye, bakunze gushinjwa gucuranga inshuti zabo, abo basangira, cyangwa ugasanga hari n’igihe bisaba umuhanzi kugura icupa kugira ngo amucurange.

Uncle Austin yifatiye ku gahanga aba DJs abashinja kudacuranga indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .