Ni ubutumwa uyu musore yahaye uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram, ahamya ko Harmonize iyo agera i Kigali ashaka abakobwa beza ari we yari kunyuraho cyane ko byamuhamye ko ari ’umwami w’abana’.
Mu butumwa burebure yanditse, yagize ati "Bro (Harmonize) niba ushaka abana kuri Bruce Melodie ntabo uri bubone, araguha aba fake gusa."
Uyu muhanzi yakomeje yibutsa Harmonize ko niba ashaka abana beza ari we yakabaye yanyuzeho, ati "Ni gute ubariza aho ibintu bitari, niba ushaka abana bazima ngwino umbaze ariko kandi nkwibutse ko abanyarwandakazi badakorwaho."
Aya magambo yumvikana nk’ayo kwishongora kuri Bruce Melodie, Davis D yayasangije abamukurikira binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ni amagambo Davis D yanditse agendeye ku byo Harmonize yari yasangije abamukurikira akigera i Kigali.
Akigera i Kigali, Harmonize yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu giteye ishema, gifite abakobwa beza, ingagi ndetse kinarangwa n’isuku.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!