Kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nyarwanda nka The Ben ari kwizihiza isabukuru ye. Abantu b’ingeri zitandukanye bamwifurije ibyiza bitandukanye ku munsi we.
Mu babimwifurije harimo na Uwicyeza Pamella umugore we, basezeranye imbere y’amategeko ku wa 31 Kanama 2022, mu Murenge wa Kimihurura mu Kkarere ka Gasabo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho yabo bombi, ayaherekesha amagambo amubwira ko ari uw’agaciro kandi ko azamukunda kugeza ku mpera z’ibihe.
Ati “Isabukuru nziza mukunzi, ni wowe kintu cyiza cyambayeho. Ndagukunda birenze uko ubitekereza.”
Mu 2019 nibwo mu Rwanda hatangiye kumvikana inkuru z’urukundo rw’aba bombi. Babihamije mu Ukwakira 2021, ubwo The Ben yambikaga impeta Uwicyeza Pamella amusaba ko yazamubera umugore. Baza kubishimangira ku wa 31 Kanama 2022, basezerana imbere y’amategeko.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!