Ni umwera wakwiriye hose? Filime nyarwanda zinjiriwe n’amashusho atavugwaho rumwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi umuziki nyarwanda wavutsemo impaka zikomeye kubera amagambo bivugwa ko aganisha ku busambanyi abahanzi baririmba mu ndirimbo zabo. Ibi ariko si mu muziki gusa kuko no muri sinema nyarwanda naho uyu mwera watangiye kuhasakara.

Mu muziki biroroshye ko umuhanzi akubwira ko indirimbo yakoze yafashwe uko itari, ibi bishingirwa ku kuba umuhanzi ariwe wisobanurira igihangano.

Icyakora muri filime ho biragoranye kuko ni amashusho, ni ibintu bigaragarira buri wese. Muri filime nyarwanda uyu mwera naho watangiye kuhinjira.

Nubwo ari ibintu byiharajwe n’ababa mu ruganda rw’ubuhanzi, inzego zitandukanye ntabwo zibishyigikiye.

Mu minsi ishize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, yamaganye abahanzi baririmba indirimbo zirimo ibishegu ndetse agaragaza ko ari ingeso mbi yadutse mu muziki.

Yagaragaje ko abakora ibi bihangano baba bahemukira umuryango nyarwanda. usibye ko nabo ubwabo baba bihemukira kuko hari byinshi bashobora guhombera muri uwo mujyo baba bayobotse.

Hari benshi bagaragaza ko ibyo bihangano bishobora kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda, kuko akenshi usanga hari abakiri bato bafata ibirimo nk’ibintu bagomba kwigana cyangwa kumenya ibyo aribyo bityo mu kubigerageza bikarangira baguye mu mutego.

Abikomaga abahanzi b’umuziki bavugaga batarabona ibiri muri filime

Buri gihe bihera kuri zeru bikagera ku mubare runaka, rimwe, kabiri niyo ibanza iyo bitangiye gutumbagira.

Mu Rwanda ubu harabarirwa filime zirenze imwe zigaragaramo amashusho y’abantu basomana biganisha kuryamana, nyamara wakwitegereza ugasanga batagaragaza imyaka y’abantu bemerewe kuzireba.

Benshi bakubwira ko ari umuhanzi ushaka gutambutsa ubutumwa bwe mu buryo ashaka, icyakora nanone hari abandi bavuga ko mu muco nyarwanda hari ibikorwa bidakorerwa ku karubanda.

Ku rundi ruhande ariko bavuga ko izi filime arizo zirebwa cyane, bikoroshya ubucuruzi muri iyi minsi bwimukiye kuri Youtube.

Ubuyobozi bwa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda bwakebuye abayobotse iyo nzira

John Kwezi umuyobozi wa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda, yavuze ko filime nyarwanda zimaze kuzamura urwego ndetse n’Abanyarwanda basigaye bazikunda.

Yongeyeho ko abakora filime nyarwanda basigaye batunzwe n’uyu mwuga kandi ukabatunga neza. Asanga ari umusaruro w’imyumvire yahindutse.

Nubwo atari ryo soko gusa bifuza, John Kwezi yavuze ko yishimira uburyo Youtube yabaye nk’ikanguye abakora filime mu Rwanda. Ati "Mu gihe bakomeza gukora cyane ndetse bagakora byiza, birashoboka ko haboneka n’andi masoko yagutse cyane kurusha uru rubuga."

Uyu mugabo yavuze ko ibibazo bikomeye abakora filime mu Rwanda bafite, harimo ubumenyi butari bwinshi, ndetse n’abashoramari batarakangukira iri soko.

Avuga kuri filime zirimo amashusho aganisha ku busambanyi yadutse muri filime nyarwanda, John Kwezi yagize ati” Abahanzi twakagombye kumenya uburyo ibihangano byacu tubitambutsa kuri izo mbuga. Akenshi hari igihe duca mu rihumye abazishinzwe tugatekereza ko turi mu kuri.”

Yongeyeho ko umuhanzi wakoze filime irimo amashusho aganisha ku busambanyi, ubusanzwe aba akwiye kumenya neza amabwiriza yo kuzisohora.

Ati “No mu bihugu babikoramo usanga bamenya amasaha bazerekanira, bakagaragaza imyaka y’abagomba kureba izi filime. Ni ibintu dukwiye kwitaho.”

Ikindi yibukije abahanzi ni ukumenya aho bahangira, n’abo bahangira, ati” Niba uri umuhanzi wagatekereje sosiyete uhangira, ukibaza ingaruka igihangano cyawe gishobora guteza muri rubanda.”

Yasabye abahanzi kugerageza gukora ibihangano ariko bakirinda kwigusha mu makosa.

Ati” Sindi hano ngo mbuze umuhanzi guhanga, ahubwo ndamusaba kwihugura kugira ngo akore igihangano cyiza. Bagomba kwita ku gushyiraho amabwiriza y’abareba filime zabo.”

Aya mashusho ari muri filime y'uruhererekane itambuka kuri Youtube yitwa "My Aunt"
Hari gusohoka filime nyinshi zigaragaramo amashusho aganisha ku busambanyi, ariko zitagaragaza abatemerewe kuzireba
John Kwezi uyobora federasiyo ya sinema nyarwanda yasabye abahanzi ba filime kujya bagaragaza abagenewe kureba izi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .