DJ Toxxyk yaherukaga gukora iki gitaramo ku wa 29 Kamena 2024, icyakora abacyitabiriye batashye batanyuzwe kuko cyaje guhagarikwa bitunguranye n’inzego zishinzwe umutekano kubera ko amasaha y’uruhushya yari yahawe yari yarangiye.
DJ Toxxyk mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibyabaye ubushize byamusigiye isomo ku buryo asanga iki ari gutegura bwa kabiri ari umwanya mwiza wo gukosora amakosa yari yabaye.
Ati “Ubushize bwari ubwa mbere nteguye ibi bitaramo, hari byinshi nize kandi ndizera ko iki aricyo gihe cyo gukosora ibitaragenze neza.”
Byitezwe ko iki gitaramo kizabera ahitwa ‘Heza Beach’ ari naho cyabereye ubushize, icyakora ntabwo uyu musore yigeze ashaka kugaruka ku rutonde rw’abahanzi cyangwa abavanga imiziki bazakorana.
Ati “Abahanzi n’abavanga imiziki tuzakorana bo naba nkubeshye, ntekereza ko bizaterwa n’abaterankunga kuko ndifuza ko cyaba igitaramo cyiza ku rwego rwo hejuru.”
Nubwo atigeze agaruka ku mazina y’abo bazakorana, DJ Toxxyk yijeje ko kizaba kiganjemo abavanga imiziki ndetse n’abahanzi batandukanye.
Ubwo yateguraga iki gitaramo ku nshuro ya mbere, DJ Toxxyk yari yakoranye n’abarimo Logan Joe, Ish Kevin na Chriss Eazy, mu gihe abavanga imiziki yari yiyambaje barimo DJ Marnaud, Kalexx, Sonia, Pyfo, Tyga, Kiss, Higa na Rusam.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!