Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ati “Na mbere bakubwiraga ko Goma haba ubujura ndetse ari ahantu hadasa neza, nibazaga rero ko ubu havuyemo intambara byasubiye irudubi. Gusa icyantunguye ni uko nasanze ari ahantu hatekanye kandi hari isuku nyinshi.”
Uyu mukobwa yavuze ko icyemezo cyo gusura Goma yagifashe kubera amatsiko yari ahafitiye.
Ati “Nari nagiye i Rubavu, abantu twari kumwe bakomeza kumbwira ukuntu hameze ngira amatsiko. Nyuma twiyemeje kujyayo ngira umwanya wo gutembera mu duce dutandukanye nihera ijisho.”
Muri Mutarama 2025 nibwo umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi niwo uwuyobora ndetse unawucungira umutekano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!