00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umujyi usukuye kandi utekanye- Bwiza ukubutse i Goma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 April 2025 saa 02:20
Yasuwe :

Umuhanzikazi Bwiza ukubutse mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamya ko yawusanganye isuku ndetse n’umutekano atakekaga.

Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati “Na mbere bakubwiraga ko Goma haba ubujura ndetse ari ahantu hadasa neza, nibazaga rero ko ubu havuyemo intambara byasubiye irudubi. Gusa icyantunguye ni uko nasanze ari ahantu hatekanye kandi hari isuku nyinshi.”

Uyu mukobwa yavuze ko icyemezo cyo gusura Goma yagifashe kubera amatsiko yari ahafitiye.

Ati “Nari nagiye i Rubavu, abantu twari kumwe bakomeza kumbwira ukuntu hameze ngira amatsiko. Nyuma twiyemeje kujyayo ngira umwanya wo gutembera mu duce dutandukanye nihera ijisho.”

Muri Mutarama 2025 nibwo umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi niwo uwuyobora ndetse unawucungira umutekano.

Bwiza yatunguwe n'uburyo Umujyi wa Goma ufite isuku n'umutekano
Aha Bwiza yari muri Serena Hotel ishami rya Goma, yumva akayaga gaturuka mu kiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .