Uyu munyarwenya ntasiba gutebya yerekana uburyo u Rwanda rwateye imbere, agashima ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ibi byatumye twifuza kumenya imvano y’urukundo akomeje kwereka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, maze mu kiganiro twagiranye ahamya ko arukomora kuri Perezida Kagame.
Yagize ati “Mvugishije ukuri, ntabwo ari impanuka cyangwa amahirwe kuba nisangamo u Rwanda, nahoze ndi umufana kandi nkanakunda cyane Paul Kagame n’amahame ye. Uramutse urebye nka konti ye ya Instagram n’ibiba bikubiye ahatangirwa ibitekerezo, wahasanga ibyanjye mu myaka ya za 2020. Imiyoborere ye n’ishyaka ryo guteza imbere u Rwanda, bigaragaza ubwigenge nyakuri kandi bigatanga n’umukoro ku bindi bihugu bya Afurika.”
Doctall Kingsley ahamya ko nubwo ataba muri politike cyane ariko afata Perezida Kagame nk’umuyobozi w’icyitegererezo muri Afurika.
Ati “Ntabwo ndi muri politiki cyane ariko Perezida Kagame ni intangarugero, ikindi cya kabiri abantu bo mu Rwanda barashyigikirana kandi bakisanisha cyane n’amashusho nkora kandi buriya nta kintu kiza no kubona abantu muhuriye ku byishimo niba bankunda nanjye ndabakunda cyane.”
Doctall Kingsley ahamya ko ubwo aheruka mu Rwanda yishimiye bikomeye imiterere y’Igihugu, uko bakira ababagana, ibiryo byaho, ariko ahamya ko yakozwe ku mutima bikomeye n’amateka ya Jenoside yigiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Byitezwe ko Doctall Kingsley azongera gutaramira i Kigali mu Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rizaba ku wa 8-9 Kamena 2024 cyane ko yahaherukaga mu minsi ishize yatumiwe na mugenzi we Japhet Mazimpaka wari wateguye igitaramo ‘The Upcoming Diaspora’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!