Ibi Chriss Eazy yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe aho ageze imyiteguro yo kujya gutaramira i Burayi aho ateganya kuzabihera mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024.
Aha Chriss Eazy akaba yagize ati “Imyiteguro yo irakomeje, mu minsi mike ndaba nerekejeyo, ibijyanye no gutarama byo rwose nditeguye ahubwo ubu navuga ko nari maze iminsi mu kureba uko nazavayo hari zimwe mu ndirimbo zanjye mfatiyeyo amashusho. Mbega ni kwa kundi umuntu atera ibuye rimwe akica inyoni ebyiri.”
Chriss Eazy yavuze ko amaze iminsi aganira n’abazamufasha mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ze mu gihe azaba ari ku Mugabane w’u Burayi.
Chriss Eazy abifashijwemo na sosiyete yitwa ‘Team Production’ isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi i Burayi, agiye gukora ibitaramo bizazenguruka ibihugu bitandukanye azatangirira mu Bubiligi.
Ni ibitaramo kugeza magingo aya Chriss Eazy yamaze kwemeza ko azatangirira mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024 mbere y’uko yerekeza mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, Pologne n’ahandi bakomeje ibiganiro.
Ni ibitaramo Chriss Eazy agiye gukora nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Sambolela’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!