00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni inyenyeri no muri sinema! Byinshi kuri Jojo, umwe mu bakobwa baririmba muri Orchestre Impala

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 December 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Mu bisanzwe, amazina ye ni Jocelyne Niyonsenga, ariko yamamaye nka Jojo muri sinema Nyarwanda ari na ryo akoresha mu muziki aho aririmba muri Orchestre Impala amazemo imyaka icumi.

Ninkubwira amazina ye gusa biragorana ko wumva uwo ari we, ariko ninkubwira ko usanzwe umubona muri filime Umuturanyi, My heart, Big Mind, Ibanga, My Daughter n’izindi nyinshi zirimo ‘Impeta’ ye bwite, biroroha ko utangira kumenya uwo mvuga.

Wenda ntusanzwe ukurikira ibya sinema ni na yo mpamvu biri kukugora kumenya uwo ndi kukubwira, gusa biroroshya ko wamumenya ubaye ukurikirana umuziki benshi bita igisope kuko abazi Orchestre Impala bo bazi uyu mugore w’inzobe unashinguye ariko na none ufite ijwi rikundwa na benshi.

Uyu mubyeyi w’abana babiri unamaranye n’umugabo hafi imyaka irindwi, aherutse gushyira hanze igice cya kabiri cya filime yise ‘Impeta’ atambutsa kuri shene ye ya Youtube yise ‘Jojo films’.

Uretse ibya sinema rero, uyu mugore amaze imyaka igera ku icumi muri Orchestre Impala yinjiyemo mu 2013 ubwo bongeraga kuyibyutsa.

Byamusabye gusezera korali ngo yihebere Orchestre Impala

Ubwo yari umwana muto mu 2013, Jojo yari umubyinnyi w’imbyino gakondo, ubwo Orchestre Impala zuburaga umutwe muri uwo mwaka zashatse ababyinnyi bakwifatanya na bo birangira na we bamutoranyije.

Nguko uko Jojo yatangiye ari umubyinnyi muri Orchestre Impala, biza kurangira aninjiye mu byo kuririmba ahagana mu 2019-2020.

Ati “Cyera nabyinaga mu matorero atandukanye, Orchestre Impala zigarutse zishaka ababyinnyi baza kuntoranya ntangira ndi Impalage mbabyinira.”

Jojo wari umurokore aririmba muri korali yari yaranze kwerekana ko afite impano yo kuririmba kuko yabonaga ibyo Orchestre Impala baririmba bitajyana n’imyemerere ye.

Umunsi umwe ubwo bari mu myitozo ni bwo Jojo yaje kwivamo agaragaza ko afite impano mu byo kuririmba ndetse birangira bamwiyambaje ngo abafashe ku ndirimbo zari zikeneye ijwi rye.

Ati “Ntabwo bari bazi ko nzi kuririmba, nanjye ariko iyo myaka nangaga kuririmba kuko nari umurokore usenga cyane unaba muri Korali, mbaho imyaka myinshi nifashe nyuma nza kubona byaba akazi kandi ntacyo byaba bitwaye ndamutse mbikoze […] hari indirimbo yitwa ‘Ihogoza’ iririmbirwa hejuru, barayikoze umubyeyi turirimbana biramunanira, ndababwira nti nyamara nagerageza. Nguko uko naririmbye.”

Nyuma yo gutangira kuririmba muri Orchestre Impala, Jojo avuga ko yahise ahagarika kuririmba muri Korali kuko yabonaga atabivanga.

Ku rundi ruhande, Jojo ahamya ko aba yumva afite inzozi z’uko mu myaka y’imbere azongera kujya muri Korali cyane ko yifuza gusazira mu kuririmba Imana.

Covid-19 niyo yamwinjije muri sinema

Jojo yabwiye IGIHE ko mu gihe Isi yose yari yugarijwe na Covid-19 aribwo yabonye ko afite impano yo gukina sinema, ahita asaba Clapton Kibonge biganye ko yamuha umwanya muri filime ye ‘Umuturanyi’.

Nyuma yo kwigaragaza muri filime ‘Umuturanyi’, Jojo yaje kubengukwa na Killaman wamukinishije mu yitwa My heart na Big Mind, nyuma aza kwinjira mu Ibanga ya Nyambo ndetse na My Doughter ya Micky.

Muri filime nshya uyu mugore ari gukina harimo iyitwa ‘Shyaka’, ‘Impeta’ ye bwite n’Inzira y’umusaraba ya Appolinaire.

Jojo aherutse gusura Studio za IGIHE mu kiganiro 'IGIHE Kulture' yatangarijemo uko yisanze muri Orchestre Impala amazemo imyaka icumi
Uyu mubyeyi wari umuririmbyi muri korali, yigomwe ibyo kuririmbira Imana yisanga muri Orchestre Impala
Jojo afatanya ibyo kuririmba muri Orchestre Impala no gukina sinema amazemo kubakamo izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .