00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano ye yavumbuwe muri Covid-19; ibyihariye ku muramyi Chryso Ndasingwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 05:40
Yasuwe :

Ku bemera, Ibyanditswe Byera bivuga ko ‘Uririmbye aba asenze kabiri’, ari nayo mpamvu umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufasha cyane mu ivugabutumwa. Ni nako impano nshya mu Rwanda zigenda zivuka ngo zifashe Abanyarwanda b’Abakirisitu kwegerana n’Uwiteka no kumushimira.

Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi ku mazina ya Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi bashya bakomeje kugaragaza ko batanga icyizere.

Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, akomeje kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu bihangano bye bihumuriza abananiwe n’ababuze amahoro yo mu mutima.

Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakirisitu Gatolika ariko nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari naho abarizwa kugeza ubu.

Chryso Ndasingwa kuri ubu umaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Mu bwihisho, Wakinguye Ijuru, Ndakwihaye n’izindi. Ni umuramyi w’umuhanga mu kuririmba anicurangira gitari.

Mu buzima busanzwe ni umwarimu w’umuziki mu mashuri ya Africa New Life Ministries. Kuri ubu ari gusoza Kaminuza mu bijyanye na ‘Arts in Theology with Christian leadership’.

Covid-19 yamubereye imbarutso yo kumurika impano ye

Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho.

Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise ‘Mubwihisho’.

Mu gihe gito amaze mu muziki, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo eshanu aherutse gusohora kuri EP [Extended play] ye yise ‘Wahozeho’.

Iriho indirimbo zirimo Ntajya ananirwa, Nta yindi Mana, Wahozeho ndetse na Biratunganye yakoranye na Uwineza Rachael.

Chryso Ndasingwa avuga ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugaruka ku kongera kwibutsa abantu ko urukundo rw’Imana ruriho kandi ruzahoraho.

Yagize ati “Ep yose ikubiyemo ubutumwa bwo kumenya kandi ugahishurirwa urukundo rw’Imana uzirikana ko binyuze muri urwo rukundo igukunda ruzatuma n’ibisigaye ibikora kandi izagusubiza.”

Indirimbo za Chryso Ndasingwa muri rusange zibanda ku butumwa bwo kubwira abantu impamvu z’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo n’inyungu bizanira uwizera wese.

Mu minsi ishize aherutse kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Igicaniro Concert’, gahunda nshya yashyizweho n’ikigo RG Consult gitegura ibitaramo ngarukakwezi.

Chryso Ndasingwa aheruka no guhurira mu bitaramo na Ben na Chance
Chryso Ndasingwa akorera umurimo w'ivugabutumwa muri New Life Bible Church
Chryso Ndasingwa, umwe mu bahanzi bagaragaje impano zabo mu bihe bya Covid-19
Uretse kuririmba, Chryso Ndasingwa azi no gucuranga ibikoresho by'umuziki birimo gitari
Chryso Ndasingwa aherutse gukora igitaramo cy'amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .