Ni EP izaba ikubiyemo indirimbo nka Nakwica, Crew, Numero, No drama, Till I die yakoranye na Yannick MYK na Love or Hate yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Icenova.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, B Threy yavuze ko iyi EP amaze igihe kinini ayikoraho ku buryo yagombaga kuyisohora mu mpera z’umwaka ushize ariko kubera imirimo yo kuyisohora yari itarajya ku murongo.
Ati “Ni umugisha, wasanga ari Imana yashakaga ko ibyiza byanjye bikomeza guhura. Iyi EP twagombaga kuyisohora mu mwaka ushize ariko kubera akazi kenshi byasabaga, bituma tuyigiza inyuma none yahuye n’ubukwe bwanjye.”
B Threy avuga ko mu minsi iri imbere aribwo azatangaza amatariki azasohoreraho izi ndirimbo ndetse n’umunsi azakoreraho ibirori byo kuzumvishaho inshuti ze n’abantu be ba hafi.
Ku rundi ruhande, uyu muhanzi avuga ko nta na kimwe kizabangamira ikindi yaba imirimo yo gutegura ubukwe bwe ndetse n’iyo gusohora EP ye nshya.
Umuraperi B Threy aherutse gusohora integuza y’ubukwe bwe n’inkumi yitwa Keza bamaze igihe mu rukundo bakaba bitegura kurushinga ku wa 11 Werurwe 2023.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!