Ni iki cyasubitse gusohoka kw’indirimbo ya Platini na Butera Knowless?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda Nemeye Platini na Butera Knowless, kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri 2020 biriwe amaso bayahanze shene za Youtube z’aba bahanzi ngo barebe indirimbo nshya bari bijejwe “Nta birenze”. Abari bayitegereje amaso yaheze mu kirere.

Abakurikirana aba bahanzi ku mbuga nkoranyambaga, bari bamaze kubona amatangazo avuga ko indirimbo yamaze gusubikwa ndetse itagisohotse kuri uyu munsi.

Nemeye Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati” Mu rwego rwo kubaha ibyiza gusa, tubiseguyeho. Muduhe iminsi mike #NTABIRENZE iraba igeze hanze. Ndabizi abantu banjye murabyumva cyane. Reka nyibahe kuwa Gatanu bavandimwe.”

Mu butumwa bwinshi bwakurikiye aya magambo y’uyu muhanzi abakunzi be bagaragazaga ko wa mugani w’iyi ndirimbo “Ntabirenze”. (Ijambo rikunze kwifashishwa n’urubyiruko bashaka kuvuga ko ntacyo bitwaye.)

Mu kiganiro na IGIHE, Platini yagize ati”Tuba dutekereza gahunda ariko Imana iduha iyayo. Twashakaga kuyisohora ku wa Mbere gusa hajemo utubazo. Icyiza ni uko nabonye abakunzi banjye banyumva kandi banyihanganiye.”

Abajijwe utu tubazo twabayeho, Platini yagize ati”Erega gukora indirimbo bisaba ibintu byinshi. Aha ho habayeho akabazo ko gutinda kurangiza gukora amashusho y’indirimbo. Nasanze aho kugira ngo bayampe atameze neza nabihanganira bakazayampa arangiye neza.”

Platini yijeje abakunzi b’umuziki kuzaryoherwa n’indirimbo yakoranye na Butera Knowless kuko azi neza ko bayitondeye bagakora ikintu cyiza.

Ntabirenze, Platini yakoranye na Butera Knowless igiye gusohoka ikurikira Veronika yaherukaga gushyira hanze igakundwa cyane, Byose yakoranye na Rafiki Coga, Fata amano yakoranye na Safi Madiba ndetse na Ya Motema yakoranye na Nel Ngabo.

Uyu muhanzi yatangiye gukora indiribo wenyine nyuma y’uko mugenzi we baririmbanaga mu itsinda rya Dream Boys amusize akigira muri Amerika. Platini yahise yiyemeza gutangira urugendo rwe wenyine mu muziki.

Mu minsi ishize Platini aherutse kwereka abakunzi be ko ibya Dream Boys bishobora kujya mu mateka y’umuziki nyarwanda, ubwo yafataga shene ya Youtube y’itsinda ahita ayihindurira izina ayigira iye bwite.

Platini yafashe icyemezo cyo gusubika gusohora indirimbo yakoranye na Butera Knowless kugira ngo ibanze ikorwe neza izasohoke imeze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .