Ibi Nishimwe Naomie yabigarutseho nyuma yo kubona ubutumwa bw’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wavugaga ko afite amakuru ko ubukwe bwe bwamaze guhagarara.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Ibitero bya Satani, mu izina rya Yesu!”
Ni ubutumwa uyu mukobwa yatanze nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa amakuru y’uko ubukwe bwe bushobora kuzamo kidobya, ndetse bamwe bakanerura ko bushobora kwicwa n’uko aherutse gufata umusore bitegura kurushinga amuca inyuma.
Ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 na Michael Tesfay buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024.
Ni ubukwe bugiye kuba nyuma y’uko muri Mutarama 2024 uyu mukobwa yambitswe impeta.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.
Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.
Ibitero bya sataniiii!!! Mw’izina rya YESUUUUU!! https://t.co/pc7a9Am9M7 pic.twitter.com/rhQql9dDD5
— Miss Rwanda 2020 (@NaomieNishimwe) December 22, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!