Abareberera inyungu za Bruce Melodie bise ‘Ibihuha’ ibyo kwinjiza The Ben mu ’Igitangaza Music’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kanama 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Ushinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie mu muziki yahakanye amakuru yinjizaga The Ben muri sosiyete ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yise “Igitangaza”, ahamya ko ari ibihuha byambaye ubusa biri gukwirakwizwa.

Aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda binyuze ku rukuta rwabo rwa Twitter.

Aya makuru yasamiwe hejuru n’abakurikiranira hafi imyidagaduro buri wese ntabwo yigeze ayizera byatumye aba kimomo ku mbuga nkoranyambaga, buri wese abaza mugenzi we niba koko ibyo abonye byaba ari byo.

Kabanda Jean De Dieu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati” Ni amakuru y’ibihuha!”, uyu mugabo mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ibi atari byo.

Ati “Ntabwo aribyo nta n’igitekerezo cyabayeho rwose, sinzi ababitangaje aho babikuye. Ntabyabayeho rwose ni ibihuha byambaye ubusa.”

The Ben nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yibukije abamukurikira ko afite izina rinini ndetse abantu batakabaye bakinisha uko biboneye.

Uyu muhanzi ntabwo yigeze agaragaza neza niba ari abavuze ko yinjiye mu Bitangaza abwiye cyangwa ari ibindi.

Uyu muhanzi nawe uretse kuba yasinye mu Ibitangaza kugeza ubu anafite sosiyete ye ifasha abahanzi yise Rockhill kugeza ubu ibarizwamo Shaffy.

The Ben ni umuhanzi umaze igihe kirenga imyaka 10 ari mu bayoboye abandi ku gikundiro mu muziki w’u Rwanda.

Bruce Melodie unafite sosiyete ifasha abandi bahanzi yise “Igitangaza” ni umwe mu bagezweho mu muziki w’uyu munsi, uyu akaba amaze igihe yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Kugeza ubu The Ben ari kubarizwa mu Rwanda aho abura amezi make ngo ahamare umwaka nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asanzwe atuye ndetse anakorera umuziki we.

Uyu muhanzi akunze kuvuga ko yagiye muri Amerika gushakisha ubuzima ariko mu by’ukuri bidakuraho ko mu Rwanda naho ari mu rugo bityo mu gihe cyose yabishakira akaba yahisanga nk’umwana uri iwabo.

The Ben ni umuhanzi ukomeye ufite sosiyete ifasha abahanzi yise "Rockhill"
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye nawe afite sosiyete ifasha abahanzi ya Igitangaza Music
Kabanda Jado ureberera inyungu z'umuziki wa Bruce Melodie niwe wanyomoje aya makuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .