00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyumvire ya Buravan ku bavuga ko nta rukundo rukibaho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 June 2022 saa 07:02
Yasuwe :

Yvan Buravan ntavuga rumwe n’urubyiruko rufite imyumvire y’uko nta rukundo nyarwo rukibaho, ibi akaba yanabikomojeho mu ndirimbo ye nshya yise ‘Big time’.

Ni indirimbo Yvan Buravan yabwiye IGIHE ko yatekereje kwandika nyuma yo kubona ko imvugo y’uko nta rukundo rukibaho ikomeje kwiganza mu rubyiruko rw’uyu munsi.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko nta rukundo rukibaho kuko usanga yaba abasore n’inkumi baba batungana intoki buri ruhande rugaragaza ko gukundana k’ubu kuba kugamije izindi nyungu.

Yvan Buravan utemeranya n’iyi mvugo ahamya ko abakomeje kuyikuza ari ababifitemo inyungu zabo ndetse badakwiye guhabwa umwanya.

Ati “Niwumva indirimbo urasanga uko njye mfata iyo mvugo, iby’uko urukundo rutakibaho ni amahomvu. Twemere barure akarura natwe tukamire se? Ntabwo byagakwiriye rwose. Urukundo rurahari ahubwo ni uko usanga abantu bataruha agaciro bakagaha ibindi njye nanita amafuti.”

Uyu muhanzi avuga ko urukundo ruhari ahubwo igikwiye ari uko abantu bakwiye kuruha agaciro aho kugaha ibindi bintu usanga benshi bimakaje muri iyi minsi.

Yvan Buravan avuga ko byagateye kwibaza aho umuryango nyarwanda waba ugana urubyiruko rukomeje gukuza iyi mvugo we ahamya ko idakwiye.

Iyi ndirimbo nshya ya Yvan Buravan ni imwe mu zo asohoye nyuma yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise ’Twaje’ ndetse yitegura kumurika mu minsi iri imbere.

Yvan Buravan ntavuga rumwe n’urubyiruko rwakujije imyumvire y’uko nta rukundo rukibaho
Yvan Buravan avuga ko urukundo ruhari kandi rwahozeho ikibura ari uko abantu baruha agaciro kurusha ikindi icyo aricyo cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .