00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngabo Karegeya yashyize ku isoko amasakoshi yasanishije n’inka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 September 2024 saa 07:52
Yasuwe :

Ngabo Karegeya wamamaye nk’uwashinze ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku nka kizwi nka Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd. ari na cyo cyatangije icyitwa ‘Visit Bigogwe’, agasozi gaherereye mu rugabano rwa Nyabihu na Rubavu ahazwi nka ‘Mizingo’, kuri ubu yinjiye mu bucuruzi bw’amasakoshi yasanishije n’inka.

Aya masakoshi akoze mu ruhu rw’inka ndetse n’imbaho Karegeya yavuze ko ayakora afatanyije na sosiyete yitwa ‘Togwoods’ isanzwe ikora amasakoshi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karegeya yavuze ko aya masakoshi ari igitekerezo yagize nyuma y’uko benshi mu bashyitsi basura Bigogwe iyo bahageze bamusaba urwibutso bacyura akabura icyo abaha ariho hashibutse icyo gitekerezo.

Ati “Ngira abashyitsi benshi baza bakifuza urwibutso batahana bahagera bakabura icyo bacyura, aha niho hashibutse igitekerezo cyo gukora amasakoshi nasanishije n’inka, ikindi ni uko akoze mu ruhu n’igiti kandi nabonye yarakunzwe n’abatari bake mu bayabonye mbere.”

Karegeya yavuze ko aya masakoshi kuri ubu ari kugurishirizwa mu Bigogwe icyakora ahamya ko mu minsi ya vuba aba yagejejwe ku isoko ahantu hatandukanye.

Mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guha ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta, ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, kimaze kwamamara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ngabo yahanze amasakoshi yasanishije n'inka mu rwego rwo kugira ngo abasura Bigogwe bajye babona urwibutso rwo gutahana
Aya masakoshi yitwa amazina afite aho ahuriye n'inka
Nyinshi muri izi sakoshi zikoze mu ruhu rw'inka n'imbaho
Hari amasakoshi ikoze mu isura y'umutwe w'inka
Ngabo Karegeya yakoze impano z'abasura Bigogwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .