Miss Africa Calabar yahishuye uko yahogojwe n’ijwi rya Andy Bumuntu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Umunya-Kenya, Irene Ng’endo Mukii, ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019, amaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye itoranywa ry’umukobwa uzitabira irushanwa rizaba mu mpera z’uyu mwaka muri Nigeria; yagaragaje urukundo akunda Andy Bumuntu.

Uyu mukobwa wageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, mu mpera z’iki Cyumweru yatemberejwe muri Parike y’Akagera.

Ubwo yari mu modoka, yasangije abamukurikira kuri Instagram ibyishimo yatewe no kumva umuziki wa Andy Bumuntu.

Mu magambo ye yagize ati "Andy Bumuntu niwe muhanzi nkunda inaha, nkunda kumva ijwi rye. Byibuza nabashije guhura nawe.”

Aya magambo yari aherekejwe n’umuziki wa Andy Bumuntu mu ndirimbo aherutse gusohora yise “Kk 509 St”.

Andy Bumuntu nawe asanzwe azi ko uyu mukobwa ari umufana we, ndetse yahishuriye IGIHE ko bigeze no guhura. Ati”Twarahuye rwose, nanjye nabibonye kandi nabyishimiye kuba mfite umufana nkuriya,ni ibyagaciro kuba umuziki wanjye ugera kure."

Uyu mukobwa ari mu Rwanda aho yari yitabiriye irushanwa ryo gushakisha umukobwa uzitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatoranyijwe umukobwa uzitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar ribera muri Nigeria, rigahuriza hamwe abakobwa batandukanye bo muri Afurika. Uyu mwaka rizitabirwa n’ibihugu 26.

Gusa si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar mu 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Yitabiriye iri rushanwa asimbuyeyo Irebe Natacha wari wahagarariye igihugu mu 2018 agataha nta gihembo ahawe. Bombi bajyagayo nta buryo bwabaye buzwi bwo gutoranya, ahubwo bavuganaga n’abategura irushanwa bakajyayo badahatanye nk’uko bigiye kugenda ubu.

Ni irushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize, ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (asaga miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV.

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bakunzwe bikomeye muri Kenya aho uyu mukobwa akomoka
Ng’endo Mukii, Miss Africa Calabar 2019 avuga ko yishimira ijwi rya Andy Bumuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .