Iki gitaramo cyiswe "Evening of Salvation Songs" giteganyijwe kubera muri Bethesda Holy Church, ku Gisozi mu Gakinjiro ahazwi nko kwa Rugamba, ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, kuva saa Kumi.
"Evening of Salvation Songs" wagereranya n’Umugoroba w’indirimbo z’Agakiza ni igitaramo cyateguwe hisunzwe ubutumwa bwiza buboneka muri Bibiliya mu Gitabo cy’Abakorinto 1, 12-14.
Muri iki gitaramo, New Melody Choir izafatanya na Boanerges Gospel Group yo kwa Rugamba n’umuhanzi uri mu bagezweho mu muziki uhimbaza Imana, Elie Bahati.
Abazacyitabira bazasangizwa ubutumwa bwiza bukubiye mu ijambo ry’Imana na Pasiteri Hortense Mazimpaka.
Perezida wa New Melody Choir, Muhayimana Elysée, yabwiye IGIHE ko iri tsinda ryateguye igitaramo mu kurushaho kwegerana n’abakunzi baryo no gusoza umwaka mu mashimwe.
Yagize ati “New Melody yifuje gusoza umwaka ifatanya n’Abanyarwanda bose gushimira Imana impano iruta izindi zose yaduhaye ari yo Kristo uhesha bose agakiza. Twarateguye, twarabisengeye bizaba ari byiza cyane.’’
Yagaragaje ko mu gihe cyo gusoza umwaka, abantu baba bafite byinshi byo gushima Imana ariko hari icy’ingenzi kurusha ibindi.
Ati “Twahisemo ishimwe rimwe rikuru, risumba ayandi yose dufite. Ni impano y’agakiza twaherewe muri Kristo.’’
Muhayimana yararitse abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kuzitabira igitaramo ari benshi.
Ati “Abantu bazaze ari benshi dufatanye, ndabizi mu gushima iri shimwe hahishwemo guhembuka n’andi mashimwe menshi.’’
Biteganyijwe ko igitaramo cya New Melody kizatangira saa Kumi mu gihe imiryango yo kwinjira aho kizabera muri Bethesda Holy Church izafunguwa saa Cyenda.
New Melody Choir iri gutegura gushyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse mu mwaka utaha irateganya gukora igitaramo kigari
Muri Mata 2012, ni bwo New Melody Choir yashinzwe. Iri tsinda rihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu madini atandukanye ya gikirisitu mu Rwanda.
New Melody Choir yazamuriwe igikundiro n’indirimbo zitandukanye zirimo izo yamamayemo cyane nka "Nimuze Dushime", "Ibyo wakoze", "Igihe nagutegereje", "Akira ihumure", “Ndakwiringiye”, “Njooni Tumsifu”, “Izi amazina yacu”, “Msalabani”, “Icyubahiro”, “Ibyo wakoze” n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!