Netflix yokejwe igitutu mu Buhinde kubera amashusho yakoresheje y’umusore n’umukobwa basomana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘A Suitable Boy’ yakomotse ku gatabo gato ka Vikram Seth, yateje impagarara mu Buhinde nyuma yo kugaragazamo ahantu umusore asoma umukobwa mu rusengero rw’Abahindu.

Iyi filime yatangiye gutambutswa ukwezi gushize, irimo inkuru y’urukundo rw’umukobwa w’Umuhindu, igaragaramo igihe kimwe asomwa n’umusore wo muri Islam mu rusengero rw’Abahindu.

Ibyo byatumye mu Buhinde haba impagarara zikomeye cyane cyane zenyegejwe n’abiganjemo Abahindu.

Ku cyumweru, kuri Twitter hatangijwe ubukangurambaga bwo gukomanyiriza Netflix, bwiswe “#BoycottNetflix” nk’uko ibitangazamakuru byo mu Buhinde byabitangaje.

Kuri uwo munsi, Narottam Mishra, ushinzwe iby’imbere mu gihugu muri Leta ya Madhya Pradesh, yanditse kuri Twitter asaba Polisi gukurikirana iki kibazo.

Gaurav Tiwari ushinzwe urubyiruko mu Ishyaka rya Bharatiya Janata Party [BJP] rikomeye mu Buhinde yabwiye abanyamakuru ko yareze Visi Perezida wa Netflix ushinzwe ibishyirwa kuri uru rubuga mu Buhinde ndetse n’umuyobozi mukuru ushinzwe amahame rusange ajyanye n’ibishyirwaho.

Yagize ati “Mu mategeko y’u Buhinde, icyaha nk’icyo gishobora guhanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itatu, gucibwa amande cyangwa byombi.”

Netflix yanze kugira icyo atangaza kuri iyo nkuru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, guverinoma yatangaje amategeko mashya agenga itangazamakuru ryo mu buryo bugezweho, ivuga ko imbuga za internet zizatangira kugengwa na Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu Netflix ifitemo umubare munini w’abayikurikira muri Aziya. Mu myaka ibiri ishize bwinjije miliyoni $400, bituma buba igihugu kimwe mu bifite isoko rikomeye kuri Netflix.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Netflix yongeyeho uburyo bw’Igihinde ku rubuga rwayo kugira ngo igere ku bayikoresha benshi mu Buhinde.

“A Suitable Boy” yateje impagarara mu Buhinde, nyuma y’iminsi mike Abayisilamu batameranye neza n’Abahindu. Abagabo b’Abayisilamu bashinjwa gushukisha abagore b’Abahindu guhinduka bitwaje ko bashyingiranywe.

Netflix yokejwe igitutu mu Buhinde kubera amashusho yakoresheje y’umusore n’umukobwa basomana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .