00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix yatewe imijugujugu kubera filime ivuga ku bavandimwe bishe ababyeyi babo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 September 2024 saa 08:51
Yasuwe :

Urubuga rwa Netflix rwerekanirwaho filime zitandukanye rwijunditswe nyuma yo gushyira hanze filime yiswe “Monsters: The Lyle and Erik Menendez Story”, ishingiye ku nkuru mpamo ivuga ku bagabo babiri bishe ababyeyi babo.

Iyi filime yagiye hanze ku wa 19 Nzeri 2024. iri mu ruhererekane rw’izo Netflix iri gukora zijyanye na ba ruharwa mu bwicanyi. Iyi ni igice cya kabiri cy’iyiswe “Monster: The Jeffrey Dahmer Story” na yo yagiye hanze mu 2022.

Igaragaramo abakinnyi ba filime nka Cooper Koch na Nicholas Alexander Chavez bakina ari abavandimwe babiri ndetse na Javier Bardem na Chloe Sevigny bakina ari ababyeyi babo.

Yakozwe na Ryan Murphy wayanditse ndetse akayobora ifatwa ry’amashusho yayo. Uyu yanakoze izindi filime zamamaye nka Glee, Pose, The Watcher, Feud, American Horror Story, Hollywood na Ratched. Yayikoze afatanyije na Ian Brennan banafatanyije kuri Glee.

Lyle [ubu ufite imyaka 56] na murumuna we Erik Menendez w’imyaka 53 ni abavandimwe babiri bishe ababyeyi babo ku wa 20 Kanama 1989. Jose na Kitty Menendez bishwe barashwe inshuro zirenze imwe muri Beverly Hills aho bari batuye. Aba bavandimwe bari bafite imyaka 21 na 18 icyo gihe.

Icyo gihe, imbere y’urukiko bavuze ko bishe ababyeyi babo mu mu rwego rwo kwirwanaho kuko se mu rugo yagiraga ihohotera ryaba iryo ku mubiri inyuma, iry’amarangamutima ndetse n’irishingiye ku gitsina.

Bavuze ko batinyaga ko azabica mu gihe baba bamushyize hanze. Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko bishe ababyeyi babo bashaka amafaranga bari bafite. Ubwo baburanaga umucamanza yakuye ibimenyetso bijyanye n’icyaha cy’ihohoterwa mu rubanza.

Baje guhamwa n’icyaha cyo kwica ndetse bakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.

Filime ya Netflix ishingiye ku nkuru mpamo yabo, ari na yo abakina mu cyimbo cyabo bagenda bagaragaza ubuzima bwabo kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kwica ababyeyi babo. Iyi filime kuva yajya hanze iri mu zarebwe cyane kuri Netflix.

Erik na Lyle Menendez, ubu bafungiye muri gereza ya San Diego mu Mujyi wa California.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’umugore wa Erik Menendez,Tammi Menendez, agaragaza ko yanenze uburyo iyi filime ikozwemo avuga ko yuzuyemo ibinyoma.

Ati “Ntekereza ko babikoze ku bw’impamvu. N’umutima uremerewe nizera ko Ryan Murphy atamera nk’udafite uburambe ndetse agatangaza ibintu bidakwiriye, ku buzima bwacu.”

Yakomeje avuga ko ababajwe no kuba Netflix yaremeye gutambutsa filime nk’iyi, ivuga ku bihe ubushinjacyaha bwari bwubakiye ku myumvire y’uko abagabo badakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse ko bagira ihungabana ryaturutse ku ihohoterwa mu buryo butandukanye n’ubw’igitsinagore.

Ati “Uko kubeshya kwagiye kubangamirwa ndetse kugashyirwa hanze n’abagizweho ingaruka n’ihohoterwa bashiritse ubwoba, mu gihe kirenga ibinyecumi bibiri byashize. Abantu bashenjaguritse kubera ipfunnwe.’’

Ryan Murphy mu kiganiro yagiranye na Entertainment Tonight, yavuze ko uyu mugabo ashobora kubayashyize hanze ubu butumwa atigeze areba filime.

Ati “Birakomera cyane, iyo ari ubuzima bwawe, kureba ubuzima bwawe kuri ‘ecran’. Iyo aba yarebye filime yari kubona ko 60-65% igaruka ku ihohoterwa, kandi nicyo bavuga ko cyababayeho. Twarayitondeye, tubaha umunsi wabo mu rukiko ndetse babivuga bisanzuye.”

Murphy yavuze ko ariko bagombaga no kwerekana ibitekerezo ababyeyi b’aba bagabo bari bafite.

Erik Menendez uri iburyo ndetse n’umuvandimwe we Lyle bari mu rukiko mu 1991
Ryan Murphy niwe wayoboye ifatwa ry'amashusho y'iyi filime aranayandika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .