Mu kiganiro na IGIHE, Elie Livingstone winjiranye mu muziki izina rya Topic ni umwe mu banyamuziki bize mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda, aho yasoreje mu 2017 ahita yinjira mu bijyanye no gucuranga mu matsinda atandukanye.
Topic ahamya ko yahisemo gukorana na Beat Killer na Nessa kuko yizeye ko bazamufasha gukorana ibihangano byinshi mu gihe gito nk’uko yabyifuzaga na mbere.
Ni mu gihe Beat Killer we ahamya ko bahisemo gukorana na Topic kuko bamubonagamo impano ariko n’ubushake bwo gukora ibintu byinshi.
Ati “Buriya ibi bintu bisaba umuntu ubimenyereye, ubyiyumvamo, unabikunze ubona ko afite umuhate wabyo, urumva nk’imyaka abimazemo, ishobora kukwereka ko umuntu abikunda ku buryo mukoranye ikintu yagisunika nk’ugishaka.”
Topic we ahamya ko nk’umuhanzi yari afite abantu benshi bifuje ko bakorana, ariko yahisemo Nessa na Beat Killah kuko aria bantu yizeye imikorere yabo.
Ati “Beat Killer ndamuzi, ni umunyakuri. Njye sinshaka gukora ibintu bihagarara kuko numva ko igihe turi kumwe indirimbo iba yakozwe.”
Ku ikubitiro Topic yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Nta pressure’ yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Nessa na Beat Killer basigaye babana nk’umugore n’umugabo uretse kuba bafashanya mu muziki, kuri ubu batangiye gufasha impano nshya bahereye kuri Topic.
Mu myaka irenga 10 bamaze bakorana, Nessa na Beat Killer bemeje ko bamaze itandatu babana nk’umugore n’umugabo nubwo ari amakuru bari baragize ibanga kugira ngo babanze bubake ibintu byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!