Iyi ndirimbo uyu musore yavuze ko yatekereje kuyikora ashingiye ku bintu bikunze kubaho cyane mu buzima busanzwe, aho by’umwihariko yishyize mu mwanya w’umusore umaze igihe akundana n’umukobwa akageza igihe akumva akeneye ko babana.
Ati “Ni indirimbo y’ubukwe y’umuhungu uba uri kubaza umukobwa ko yiteguye kurushinga. Ni nk’uko waba ukundana ukagera igihe ukumva ukeneye ko murushinga ukamubaza niba yiteguye kurushinga. Nta bukwe buri hafi aha kubera Coronavirus ariko n’umunsi w’abakundana uregereje yakoreshwa. Ni iy’urukundo muri rusange.”
Nel Ngabo yatangiye gukora album ye ya kabiri ndetse n’iyi ndirimbo ikaba ari imwe mu zizaba ziyigize.
Mu mwaka ushize yashyize hanze album ye ya mbere iriho indirimbo 14 yayishyize hanze ku wa tariki 4 Nyakanga 2020, ku munsi wo kwibohora mu gitaramo cyabereye kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV iberaho ibitaramo by’abahanzi batandukanye bakomeye.
Iyi album iri kugurishirizwa ku mbuga zitandukanye zigurishirizwaho imiziki nka Spotify, iTunes, Apple Music, Boom Play n’izindi nyinshi. Nel Ngabo yaherukaga gushyira hanze indirimbo umwaka ushize zirimo ‘Agacupa’ ‘Zoli’ ndetse na ‘Low Key’.
Reba indirimbo nshya ya Nel Ngabo

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!