00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nel Ngabo na Ishimwe Clement berekeje muri Canada (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 August 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo ku wa 31 Kanama 2022, Nel Ngabo aherekejwe na Ishimwe Clement uyobora Kina Music, berekeje muri Canada aho bagiye kumara ukwezi mu bikorwa bya muzika birimo n’igitaramo bazahakorera ku wa 3 Nzeri 2022.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari ku kibuga cy’indege yerekeje muri Canada, Nel Ngabo wari ugiye bwa mbere kuririmbira hanze, yavuze ko yiteguye gutaramira neza abakunzi be.

Ati “Nakoze imyiteguro ihagije kandi abantu nzabaha igitaramo kiryoshye. Icyo nabasaba ni uko bazitabira ari benshi, ibindi ndabizi ko bazaryoherwa.”

Ishimwe Clement ureberera inyungu z’uyu muhanzi akaba na Producer we, yavuze ko mu kwezi bagiye kumara muri Canada bateganya kuhafatira amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri album ye ya gatatu ndetse hari n’abahanzi bari kuvugana ku buryo bazakorana indirimbo.

Ati “Album ya gatatu ya Nel Ngabo iri mu nzira, uyu mwaka urashira tumaze kuyitunganya, hanyuma kuyimurika na byo ni vuba aho. Muri uru rugendo hari indirimbo tuzahakorera ndetse hari n’amashusho y’indirimbo tuzahakorera. ”

Nel Ngabo yerekeje muri Canada aho agiye gutaramira no gukorera zimwe mu ndirimbo ze
Hasigaye amatike mbarwa yo kwinjira mu gitaramo cya Nel Ngabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .