Neg G yongeye gushotora Riderman mu ndirimbo yahuriyemo n’abaraperi bakizamuka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Mata 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G the General yumvikanye mu ndirimbo nshya yahuriyemo n’abandi baraperi biganjemo abari kuzamuka , avuga ko Riderman amwita umwarimu ndetse anakomoza ku isenyuka rya UTP Soldiers bari bahuriyemo.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Twika’ yakozwe bigizwemo uruhare na Producer Laser Beat wahurije hamwe aba baraperi barangajwe imbere na Neg G kuko ariwe mukuru urimo. Iri mu bwoko bwa Drill Music.

Buri muhanzi wese yumvikana aririmba yivuga ibigwi. Yahurijwemo abandi baraperi barimo Trizzie Ninety Six, Last Queen, Icenova, Prime Mazimpaka, Big Zedd, Ririmba, Rich1 na Og Khenz.

Mu gitero cya Neg G avuga ko yaturutse Iwawa agatwika ndetse akanavuga ko na Riderman yemera ko muri Rap ari umwarimu we.

Ati “Kuva kera ntwika, kuva kera nigisha rap ni nk’umukiza ni nka Yesu. Ariko Neg G aratwika, ese agaruye inzira Kalinga? Yaturutse ku kirwa aratwika, aratwiga, aratwica, afata ikimba. Niba unyumva njye ndatwika, niba unyumva njyewe ndica, na Rusake(Riderman) anyita mwarimu[…] Bati ese ko UTP Soldiers itagarutse yari yaratwitse n’ubusanzwe uradukomye(uratwemeje).”

Neg G The General yamenyekanye kuva mu myaka ya 2004 ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers aha ari naho Riderman yatangiriye umuziki mbere y’uko bashwana ahagana mu 2005 ishyira 2006.

Kuva batandukanye Neg G yagiye yumvikana mu ndirimbo ashotora mugenzi we ndetse Riderman yigeze gukora indirimbo yitwa ‘Inkuba’ yitaka, Neg G nawe akora indi yise ‘Agaca’ aho yamwibasiraga.

Laser Beat yavuze ko ari we wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ariko buri muhanzi bitewe n’icyo yumvaga ashaka kuririmba niwe wiyandikiye amagambo.

Ati “Nararebye nsanga hakenewe impinduka ku bahanzi bakizamuka. Mbakorera indirimbo bahuriyemo ariko nshaka na Neg G nk’umwe mu baraperi bafata nka mukuru wabo. Buri muhanzi yariyandikiye, gusa igitekerezo cyari icyanjye.”

Laser Beat wahurije hamwe aba bahanzi asanzwe akorera muri Studio ye yitwa The Beam Beat Records. Ubusanzwe yitwa Patrick Hirwa akaba na we ari umwe mu bari kwitwara neza muri iki gihe.

Neg G mu ndirimbo yavuze ko Riderman amufata nka mwarimu
Laser Beat yahurije hamwe abahanzi biganjemo abakizamuka muri Hip Hop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .