Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ahamya ko nyuma y’igihe amaze adakora umuziki kuri ubu ari kugerageza gushyiramo imbaraga ze za nyuma.
Ati “Niyo mpamvu muri kumbona mu biganiro no mu ndirimbo zitandukanye, ndi kugerageza gushyira imbaraga mu muziki wanjye ku buryo umwaka utaha mbonye bitankundiye rwose ari ibintu nafataho umwanzuro nkaba nawuhagarika.”
Neg G yanaboneyeho umwanya wo gushimira abantu badahwema kumufasha, ati “Hari abantu bumva indirimbo zanjye bakambwira ko batari bamperutse cyangwa bakumva ibiganiro nkora ugasanga bagize umutima wo kumfasha, abo bose ndabashimira kuko ntigeze ngira amahirwe yo kugira abamfasha mu muziki wanjye.”
Neg G The General yavuze ko kugeza ubu afite ibihangano bitandukanye yitegura gusohora umwaka utaha, ariko ahamya ko mu gihe yabona bidatanze umusaruro yafata umwanzuro wo kubivamo burundu.
Uyu muraperi uri mu bamaze igihe mu muziki, yamenyekanye ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers ryanyuzemo abahanzi nka Riderman, MIM na Puff G.
Nyuma yo gutandukana na Riderman, aba baraperi bumvikanye bakozanyaho ndetse kugeza n’uyu munsi rurageretse.
Icyakora nubwo umwuka hagati yabo atari mwiza, Neg G The General aherutse gusaba imbabazi Riderman, ahamya ko yifuza ko ibibazo bagiranye byarangira bakongera kubana mu mahoro nk’uko byahoze mu myaka ya kera ubwo batangiranaga umuziki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!