00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neg G The General yasohoye indirimbo nshya nyuma yo kubona abamufasha b’i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Ngenzi Serge benshi bamenye nka Neg G The General yatangiye urugendo rwo gukora Album ye nshya ateganya gusohora afatanyije na Label yitwa ‘Broda Hood Record’ ikorera ku mugabane w’u Burayi.

Ku ikubitiro ry’uyu mushinga wa Album, Neg G The General yasohoye indirimbo nshya yise ‘Mfite abafana’.

’Mfite abafana’ ni indirimbo ya mbere iri mu zizaba zigize iyi album Neg G The General ari gukorana na ‘Broda Hood Record’ byitezwe ko izajya hanze mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Neg G The General yavuze ko mu byo yumvikanye n’iyi Label harimo gukorana mu kuzacuruza ibihangano bizaba biri kuri iyi album.

Ati “Turi gukorana mu buryo bwo kuzacuruza ibihangano byanjye bizaba biri kuri Album, niyo masezerano twasinyanye. Ntabwo ijana ku ijana ari abajyanama banjye.”

Abakurikiraniraga hafi umuziki kuva mu 2004 kuzamura, bazi neza izina Neg G The General wakoze indirimbo zinyuranye uhereye kuzo yahereyeho n’itsinda yatangije rya UTP Soldiers zirimo ’Byina’ n’izindi. Hari n’izo yakoze ku giti cye nka Internant, Ibiceri, Parlez, Clara yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi waje guhura n’ibizazane akaba ingaruzwamuheto y’ibiyobyabwenge, mu minsi ishize yajyanywe i Iwawa kugororwa ndetse avayo ahamya ko yokosoye.

Neg G The General nyuma yo kubona abamufasha yasohoye indirimbo ya mbere iri kuri Album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .