Neg G The General uri kugororerwa Iwawa yahishuye ko agiye kwiga ubudozi (VIDEO)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Ngenzi Serge benshi bamenye nka Neg G the General wakoze indirimbo zabiciye bigacika, ari mu rubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa aho agiye kumara amezi arindwi.

Neg G ni umwe mu baraperi bavuzweho kenshi kwijandika mu biyobyabwenge, uko igihe cyagiye gihita umuziki yakoraga ukagenda ucogora bamwe bakavuga ko ari ingaruka zabyo.

Yagiye atabwa muri yombi bya hato na hato biturutse ku ikoreshwa ryabyo, ubundi akajyanwa ahazwi nko kwa Kabuga akongera akarekurwa, kugeza ubwo ajyanwe Iwawa mu ntangiriro za 2019.

Ubwo twamusuraga aho ari kugororerwa Neg G yadutangarije ko amaze kubona impinduka nyinshi mu gihe gito amaze Iwawa.

Mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko ubuzima bumeze neza yamaze kumenyera no kwiyakira, ikindi yatangaje ni uko hari ibintu amaze kuhungukira birimo imyitwarire n’ibindi binyuranye.

Neg G ahamya ko iminsi asigaje mu kigo cya Iwawa azagerageza kuyibyaza umusaruro ku buryo bizagira icyo bimumarira.

Aha niho yahereye ahishura ko ku bwe asanga nagera igihe cyo guhitamo umwuga aziga, azakurikirana amasomo yo kudoda.

Avuga impamvu yahisemo kudoda yagize ati” Mbona nzajya mu budozi kuko nibyo bijyanye n’icyerekezo cyanjye kuko nimva hano nzakora inzu yanjye ihanga imideri tujye dukora imyenda ya Made in Rwanda.”

Neg G yongeyeho ko ibintu byo kwambara ari ibintu asanzwe akunda cyane bityo ko namara kubona amahugurwa bizagira icyo bimumarira kurusha indi myuga.

Uyu musore yahamije ko naramuka avuye Iwawa azirinda ibigare bibi yagenderagamo kugira ngo bitazamugusha mu ngeso zatumye ajyayo.

Ikindi yavuze ni uko amaze gukura ku buryo akeneye gufatirana ubuzima bwe kugira ngo agire icyo azimarira mu gihe kizaza.

Neg G yavuze ko nava Iwawa azakora cyane abantu bagahita babona itandukaniro rye mbere yuko ajyayo na nyuma yuko avuyeyo bityo bikazaba ubutumwa bwiza ku muntu uwo ari wese wabaswe n’ibiyobyabwenge.

Neg G The General ubwo yari amaze ukwezi kumwe Iwawa
Neg G The General amaze amezi arindwi Iwawa

Ikiganiro na Neg G The General


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza