00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ne-Yo yasohoye album ye ya munani ‘Self Explanatory’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 July 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Umuhanzi Ne-Yo uri mu bafite izina rikomeye ku Isi akaba umwe mu byamamare baherutse gutaramira i Kigali, yasohoye album ya munani yise ‘Self Explanatory’ ifite iminota 41.

Ne-Yo ni Umunyamerika usanzwe yitwa Shaffer Chimere Smith. Aherutse gutaramira i Kigali mu 2019. Album yasohoye igizwe n’indirimbo 13 zose hamwe zifite iminota 41, yakoranye n’umuhanzi Jeremih wo muri Amerika, Trippie Redd na Yung Bleu.

Iyi album yasohotse ku wa 15 Nyakanga 2022, igiye hanze ikurikira Good man yasohotse mu 2018, Non-Fiction yasohotse mu 2015, R.E.D yasohotse mu 2012, Libra Scale yasohotse mu 2010,Year of the gentleman yasohotse mu 2008, Because of you yasohotse mu 2007 na In my own words yahereyeho mu 2006.

Ne-Yo w’imyaka 43 yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Yatangiye umuziki akiri umunyeshuri, aba mu itsinda ryitwaga Envy ryaje gusenyuka mu 2000, ahita awukora ku giti cye nubwo bitari byoroshye.

Mu 2004 nibwo yatangiye kumenyekana ubwo yagiraga uruhare mu kwandika indirimbo ya Mario yitwa “Let Me Love” yanakunzwe cyane.

Umwaka wa 2006 ni wo wasize Isi yose irangamira uyu mugabo wavutse mu 1979 ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yitwa “In My Own Words” yabaye iya mbere ku rutonde rukorwa na Billboard muri Amerika.

Niba ushaka kumva album ya Ne-Yo wayumva hano

Ne-Yo yasohoye album ye ya munani ‘Self Explanatory’ iriho indirimbo 13
Ne-Yo ubwo aheruka i Kigali yagize igitaramo cyitabiriwe n'umubare munini w'abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .