Uyu mugore mushya wa Ne-Yo yitwa Brionna Williams. Uyu usanzwe ari umubyinnyi wa Ne-Yo yiyongereye ku bandi barimo Bella na Phoenix Feather basanzwe ari abacuruzi b’amashusho y’urukozasoni ku rubuga rwa OnlyFans ndetse Arielle Hill.
Mu minsi yashize nibwo nyuma y’igitaramo Ne-Yo yakoreye muri Legacy Arena i Birmingham muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 15 Gashyantare 2025, uyu muhanzi yagaragaye asoma abagore batatu bashakanye na we, bivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Hari hashize iminsi mike umwe muri aba bagore ba Ne-Yo witwa Phoenix Feather, yihanije abantu bihaye uyu muhanzi kubera gushaka abagore benshi, ababwira ko badakwiriye kubagendaho kuko ibyo bakora ari ubuzima bwabo bwite.
Ati “Turashyigikirana uko byagenda kose. Abantu benshi ntibazabisobanukirwa, kandi nta kibazo biteye. Icy’ingenzi ni uko ari twe hagati yacu nta wundi uzabyivangamo.”
Ne-Yo yemeye ubuzima bwe bwo gukundana n’abagore barenze umwe bwa mbere mu kiganiro yagiranye na TMZ mu 2024.
Icyo gihe yabajijwe icyo atekereza ku gushyingiranwa n’abantu benshi icya rimwe, ndetse no kuba byakwemerwa na Amerika, undi mu gusubiza agira ati “Kubigira ibyemewe n’amategeko? Sinari nzi ko bitemewe. Abantu bakwiye kugira ubwisanzure bwo gukora icyo bashaka. Simbona ukuntu byagira uwo bibangamira. Ntabwo nkeneye ko leta imbwira ibyo ngomba cyangwa ntagomba gukora mu buzima bwanjye bwite.”
Ne-Yo w’imyaka 45 kandi yanaburiye abantu ko kugira abagore cyangwa abakunzi benshi bitorohera buri wese. Ati “Sinkangurira umuntu icyo gukora, ibinyorohera bishobora kutagukundira.”
Aba bagore nta n’umwe wasezeranye na Ne-Yo mu mategeko.
Ne-Yo asanganwe abana barindwi yabyaye ku bagore bakundanye na we mu bihe bitandukanye, barimo Crystal Renay wahoze ari umugore we bafitanye batatu, Monyetta Shaw bafitanye babiri na Sadé Jenea bafitanye babiri.
Uyu mugabo yatangiye uyu mubano n’abagore benshi nyuma y’itandukana rye na Crystal Renay mu 2023.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!