Nyuma y’igitaramo Ne-Yo yakoreye muri Legacy Arena i Birmingham muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 15 Gashyantare 2025, uyu muhanzi yagaragaye asoma aba bagore batatu bivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Abo bakunzi be harimo uwitwa Bella, Phoenix Feather na Arielle Hill. Bose ni abanyamideli ku rubuga rwa OnlyFans rukunze gushyirwaho amashusho n’amafoto byagenewe abantu barengeje imyaka 18.
Mu minsi yashize umwe muri aba bagore ba Ne-Yo witwa Phoenix Feather, aheruka kwihaniza abantu bihaye uyu muhanzi kubera gushaka abagore benshi, ababwira ko badakwiriye kubagendaho kuko ibyo bakora ari ubuzima bwabo bwite.
Ati “Turashyigikirana uko byagenda kose. Abantu benshi ntibazabisobanukirwa, kandi nta kibazo biteye. Icy’ingenzi ni uko ari twe hagati yacu nta wundi uzabyivangamo.”
Ne-Yo yemeye ubuzima bwe bwo gukundana n’abagore barenze umwe bwa mbere mu kiganiro yagiranye na TMZ mu 2024.
Icyo gihe yabajijwe icyo atekereza ku gushyingiranwa n’abantu benshi icyarimwe, ndetse no kuba byakwemerwa na Amerika, undi mu gusubiza agira ati “Kubigira ibyemewe n’amategeko? Sinari nzi ko bitemewe. Abantu bakwiye kugira ubwisanzure bwo gukora icyo bashaka. Simbona ukuntu byagira uwo bibangamira. Ntabwo nkeneye ko leta imbwira ibyo ngomba cyangwa ntagomba gukora mu buzima bwanjye bwite.”
Ne-Yo w’imyaka 45 kandi yanaburiye abantu ko kugira abagore cyangwa abakunzi benshi bitari ibintu byoroshye kuri bose. Ati “Sinkangurira umuntu icyo gukora, ibinyorohera bishobora kutagukundira.”
Aba bagore uko ari batatu nta n’umwe wasezeranye na Ne-Yo mu mategeko.
Ne-Yo asanganwe abana barindwi yabyaye ku bagore bakundanye na we mu bihe bitandukanye, barimo Crystal Renay wahoze ari umugore we bafitanye batatu, Monyetta Shaw bafitanye babiri na Sadé Jenea bafitanye babiri.
Uyu mugabo yatangiye uyu mubano n’abagore benshi nyuma y’itandukana rye na Crystal Renay mu 2023.
Yemera ku mugaragaro ndetse akanavuga ko atewe ishema no kugira abagore benshi, mu gihe umubano wabo uba mu bwubahane n’ubwumvikane.
Mu kiganiro aheruka kumvikanamo yagaragaje ko kuba afite abana benshi ndetse n’abagore benshi nta kintu bimubangamiraho, kuko mushiki we na nyina bakunze kumufasha ku kwita kuri aba bana be.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!