Mu butumwa yacishije kuri Instagram yanditse agira ati "Turi kwishimira isabukuru y’umwamikazi uyu munsi. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Warakoze ku bwo kuba umugore unkunda, unyitaho, unyumva kandi by’ikirenga ukaba umubyeyi. Ndi umunyamugisha ku bwo kukwita umugore wanjye. Ndagukunda.”
Yarangije ubu butumwa agaragaza ko buvuye kuri Ishimwe Or Butera [I.O.B], umukobwa wabo ndetse na we ubwe.
Ku wa 1 Nzeri ubwo Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, Knowless na we yamubwiye amagambo aryohereye.
Yagize ati "Nshuti #DARAGO [akazina akunda kumwita]. Wabaye umugisha kuri njye imyaka myinshi cyane. Sinigeze nifuza inshuti ikuruta muri uru rugendo, no kubana mu buzima. Isabukuru yawe n’ubuzima bwawe, nkwifurije ko biba byiza nk’uko uri mwiza. Isabukuru nziza @clementishimwe!!! #B&IOB turagukunda. Uri roho nziza cyane."
Ishimwe Clement yamusubije ati "Urakoze cyane B, ndagukunda buri gihe."
Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel, tariki ya 7 Kanama 2016. Basezeranye mu mategeko kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.
Ubu bukwe bwavugishije abantu kuva bwatangazwa kugeza butashye, bwitabiriwe n’inshuti nke z’aba bombi n’abahanzi barimo Uncle Austin, Makanyaga, Tom Close, Christopher, Dream Boyz, Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody, Dj Pius n’abandi.





Reba ‘Player’ indirimbo Butera Knowless aheruka gushyira hanze}
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!